Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi

Iradukunda Elsa  wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza rikorwa kuri Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yemeye Flash iby’aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ikowe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mukandekezi Christine, Umubyeyi wa Iradukunda Elsa yabwiye itangazamakuru ko umwana we yatawe muri yombi avuye gusenga.

Kanda muri video urebe inkuru irambuye