DRC: Ebola yahitanye umuntu muri Kivu y’Amajyepfo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hamaze kumenyekana abarwayi babiri ba Ebola, umuntu wa mbere yahise imuhitana.

 Ni bwo bwa mbere iyi ndwara ihavuzwe kuva yakwaduka muri iki gihugu.

Ubuyobozi bw’Intara bwasohoye itangazo bwemeza aya makuru kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS naryo ryemeje ko mu gace ka Mwenga mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umugore n’umwana we babasanzemo indwara ya Ebola.

Aba ni abantu ba mbere basanzemo indwara ya Ebola muri iyi ntara.

Umurwayi wagaragayeho Ebola ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo buvuga ko yari ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho Ebola kuva tariki 24 Nyakanga 2019 aho yari atuye I Beni mu gace ka Mabilio, ariko akaza gucika abamukurikiranye hamwe n’abana babiri umwe w’imyaka itanu n’undi w’amezi arindwi afatwa n’abamukurikirana tariki 6 Kanama 2019.

Yashubijwe I Beni aho yari akurikiranywe yongera gucika abaganga ahindura inzira n’ibyangombwa inshuro enye anyura inzira ya Kasindi Butembo Goma Bukavu ajya Mwenga ariho yaguye tariki 15 Kanama, naho umwana w’amezi arindwi nawe byemejwe ko afite Ebola akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Ebola imaze umwaka yaradutse muri Kivu ya ruguru mu duce twa Beni na Butembo ndetse no mu mujyi wa Goma.

OMS ivuga ko ubwo aba bantu bari bamaze gukekwaho Ebola mu ijoro ryakeye abashinzwe ubuzima bahise batabara ngo bavurwe, bashaka abakoranyeho nabo batangira no gukingira.

Abantu 1900 bamaze guhitanwa na Ebola yadutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 1 Kanama, 2018.

 Iyi ndwara iherutse kuvugwa mu Mujyi wa Goma aho yahitanye abantu babiri, uwa mbere wayikongeje i Goma ni Pasiteri wayikuye mu Ntara ya Ituri.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko aho iyi ndwara yagaragaye ari mu birometero 700 uvuye aho yadutse ituruka mu minsi ishize mbere y’uko igera mu mujyi wa Goma.