Ubuhinzi bw’urumogi bukeneye ishoramari rya miliyari 19Frw

Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi, aho rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibikubiye muri raporo ya RDB igaragaza ahantu 100, hari amahirwe abantu bashobora gushoramo imari mu Rwanda harimo ubwubatsi, inganda ndetse n’ubuhinzi.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko ibi bikubiye muri raporo yamuritswe mu minsi ishize, ubwo i Kigali habaga Inama ku bucuruzi n’Ishoramari yari yateguwe na RDB ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Hashize imyaka ibiri hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi. Ni iteka ryashohotse muri muri Kamena 2021.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi, umusaruro w’urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z’amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021.

Muri raporo yayo, RDB ivuga ko “ibi bigaragaza ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.”

Muri rusange hakenewe ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda ariko zikaba zishobora kuziyongera bitewe n’uko urumogi rukenewe ku isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo ku Isi muri rusange.

Urumogi rwagaragajwe ko rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa muri rusange.

RDB igaragaza ko urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w’ibifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ashobora kuva mu buhinzi bw’indabo kuko nibura kuri hegitari imwe, hasarurwa indabo zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadolari.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.