Ntabwo dushaka kongera amagereza cyangwa ingengo y’imari iyubaka-Me Evode

Minisiteri y’Ubutabera iravuga ko mu minsi iri imbere iteganya kugabanya umubare w’abakora ibyaha bafungirwa muri gereza. Mu gukora ibi ngo iyi minisiteri izahindura uburyo bw’ibihano aho bimwe mu byaha byafungirwaga abo byahamye bazajya bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Hari abaturage bashima iki cyemezo, bavuga ko cyagabanya ingengo y’imari igenda ku kwita ku bafunze, ariko hakaba n’abafite amakenga y’uko bikozwe bityo byatuma hari abakora ibyaha bakirara.

Ni ugutegereza u Rwanda rurimo gereza nke zishoboka n’abazifungiyemo bake mu buryo bwose bushoboka, kuko ukurikije ibivugwa n’Umunyamanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana, hari igihe kizagera gereza zikagabanywa hafi gukurwaho.

Bwana Evode ntasobanura igihe ibyo bizakorwa, ariko gahunda yo igihugu kirayifite, bamwe mubazajya bakora ibyaha bazajya bahanishwa gukora imirimo rusanjye ni byo Evode Uwizeyina akomeza asobanura.

Ati “‘Community service’ ni igihano umuntu azakora ataha iwe, agakora ibimuteza imbere, agakora icyo gihano akakirangiza cyangwa agakora ibindi bintu byagirira igihugu akamaro, cyangwa se mujya mubibona ko abari muri ‘prison’ (gereza), igice cya budget (ingengo y’imari) ibagendaho ishobora kuva mu bikorwa byabo bakora, kuko abantu bakiri bato ni urubyiruko rukwiye gukora, ntabwo icyo twifuza ari uko bafungwa, ni nayo mpamvu dukomeza gushyira imbaranga nyinshi mu kugorora kuruta gufungwa kuko icyo tugamije ntabwo ari ukumvisha.”

Gukora icyaha cyahama umuntu agahanishwa gukora imirimo agataha iwe, na we akagira igihe cyo kwikorera no gukora ibikorwa bimuteza imbere, ni ingingo itavugwa rumwe na rubanda hari abadashobora kubyiyumvisha.

Umwe yagize ati “Ubundi Leta nta kintu itadukorera ni umubyeyi wacu. Rwose icyo yagitekerejeho byaba ari byiza, ahubwo ikibazo yaje, uburyo yaba acungwamo bwaba ari gute ku buryo atazajya yirara, ati n’ubundi meze nk’aho ntanafunze.”

Ariko hari n’abashima icyo gitekerezo bagashingira ku kuba abantu bagabanutse muri gereza n’ibibagendaho mu kubitaho byagabanuka, kandi bakeka ko ari umutwaro ku gihugu.

Umwe ati “Iyo umuntu aryamye hariya muri gereza i Gitarama, urambwira ko igihugu kiba kidahomba? Buriya iyo bakora nk’iriya mihanda, bagahinga ibyo bigori bakagira gute, urumva ko bitunga bariya baba bafunze.”

Unde na we ati “ Kuba babaha imirimo nsiburagifungo na byo byaba ari byiza, kubera ko iyo abantu bafunze, bakonsoma igihugu.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abatiyumvisha uburyo uwakoze icyaha kiremereye ashobora guhabwa igihano gituma akomeza kwidegembya muri rubanda bagatanga icyifuzo ko igihe ibyo byashyizwe mu bikorwa, hakwiye gutekerezwa ku byaha biremereye ababikoze bo bagafungwa.

Umwe yagize ati “Ari icyaha gikomeye, wamujyana muri gereza.”

Undi ati “ Wafungwa igihe gito, ahubwo ikinini akaba aricyo ukorera igihugu.”

Kuri iyi ngingo ariko Minisiteri y’Ubutabera yo na yo yemera ko abakozwe ibyaha babarirwa muri ba ruharwa, bo bazajya bafungwa igihe ibyo kugabanya za gereza bizaba byashyizwe mu bikorwa.

Evode Uwizeyimana avuga ko imwe mu mpamvu zo kugabanya Gereza n’abo zicumbikira, ari ukugabanya ingengo y’imari igenda ku bikorwa by’amagereza igashyirwa mu bindi.

Ati “Ntabwo icyo dushaka ari ukongera amagereza cyangwa ingengo y’imari yubaka amagereza, ahubwo turashaka ko amafaranga ajya mu magereza ajya mu bikorwa by’iterambere kuruta kubaka amagereza. Ni biba ngombwa tuzongera ingengo y’imari ijya mu kubaka amashuri kuruta ijya mu magereza.”

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa ruvuga ko ingengo y’imari ruri gukoresha muri uyu mwaka wa 2018-2019, yanganaga na Miliyari 18  z’amafaranga y’u Rwanda,12 muri zo ngo zakoreshejwe mu kubaka no gutunganya inyubako za gereza, 6 zikagenda mu kugaburira abafunze kubandika, ibikoresho by’abakozi kubahemba n’ibindi.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply