Twagirayezu Wenceslas uregwa ibyaha bya Jenoside yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu

Ubushinjacyaha burasabira Twagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark, uregwa ibyaha bitandukanye isano na jenoside igihano cyo gufungwa burundu ni mu gihe we asaba kugirwa umwere

Ubushinjacyaha buvuga kumvugo z’abatangabuhamya bashinjura Wenceslas Twagirayezu bwavuze ko abo batangabuhamya ubuhamya bwabo budakwiye guhabwa agaciro kuko bwivuguruza kandi imyiregurire ya Twagirayezu ntizahabwe agaciro.

Ubushinjacyaha buti “Imyiregurire ya Twagirayezu haba mu Rwanda no muri Denmark urukiko ntiruzayihe agaciro kuko idashingiye kukuri.”

Ubushinjacyaha buravuga ko abatangabuhamya batanzwe n’uruhande ruregwa bari bararitswe burabishingira ko hari ubusabe bwasinyweho n’abantu batandukanye ubwo Twagirayezu yari mu rubanza muri Denmark aburana kuzanwa mu Rwanda aho abasinye bagaragzaga ko ari umwere ko Denmark yamurekura, ubushinjacyaha buravuga ko iyo nyandiko idakwiye guhabwa agaciro kuko byagizwemo uruhare n’uwitwa Pasitori Senzoga Bihuri.

Patrick aho yasinyishaga abantu batazi ukuri kandi iyo nyandiko ariwe wayiteguye ikaba irimo ibinyoma

Ubushinjacyaha buti “Iriya nyandiko ni uguhimba ubuhamya bwatanzwe n’umuntu utazi ibyabaye kandi ni ibihimbano byakozwe mu rwego rwo gushinjura Twagirayezu.”

Ikindi ubushinjacyaha buravuga ko kuba Twagirayezu atarakurikiranwe mu n’inkiko gacaca ndetse akaba ataranakomojweho muri izo nkiko bitakuraho gukekwaho icyaha.

Ati “Turashimangira ko abatangabuhamya bacu bari bamuzi n’ibikorwa yakoze.”

Ubushinjacyaha burega Wenceslas Twagirayezu ibyaha bibiri, aribyo icyaha cya jenoside n’icyaha kibasiye inyokomuntu bugasanga ari impurirane y’ibyaha bugasaba ko uyu yafungwa burundu kuko nta mpamvu nyoroshyacyaha yabayeho

 

Wenceslas Twagirayezu arasaba kugirwa umwere

 

Wenceslas Twagirayezu aburana ahakana ibyaha aregwa avuga ko ubushinjacyaha bwamuhohoteye bufata utari we mu gihugu cya Denmark aravuga ko abatangabuhamya batanze ubuhamya batamuzi

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’iburanisha bavugaga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 nari mfite imyaka iri hagati ya 48 na 50 y’amavuko, bavugaga ko ndi umugabo w’ibigango, nkagira umutwe usongoye yewe nzanabereka ifoto yanjye y’icyo gihe muzasanga ibyo bamvuzeho naho mpuriye nabyo.”

Uyu arasaba ko hateshwa agaciro ibirego by’ubushinjacyaha ahubwo hagashingirwa kubuhamya bw’abatangabuhamya bamushinjura

Yagize ati “Hahabwe agaciro imyiregurire yanjye.”

Me Bruce Bikotwa wunganira Wenceslas Twagirayezu aravuga ko imvugo z’abatangabuhamya bashinja zivuguruza, yavuze ko ibyavugiwe mu bugenzacyaha bwo muri Denmark no mubushinjacyaha bwo mu Rwanda ndetse no mu rukiko bugiye bufite aho butandukaniye.

Me Bikotwa aravuga ko iby’uko abatangabuhamya bavuga ko umukiliya we yagize uruhare muri jenoside nta shingiro bifite

Ati “Habayeho kwivuguruza nkuko ubushinjacyaha nabwo bwabivuze  kandi urukiko ntirukwiye guha agaciro imvugo za bamwe rugomba kumva impande zombie.”

Me Bikotwa, aravuga ko abatangabuhamya bashinjuye Twagirayezu bavuye mu Rwanda n’abandi batanze ubuhamya bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahurije ku kintu kimwe ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye atari mu Rwanda ahubwo yari muri Congo kandi yari yarahavuye cyera.

Me Bikotwa aravuga ko ubusabe bwasinyweho n’abantu batandukanye ubwo Twagirayezu yari mu rubanza muri Denmark aburana kuzanwa mu Rwanda ababisinye bagaragaza ko ari umwere ko Denmark yamurekura bari babizi, barabisoma maze barabyemera niko kubisinyira kandi atari ibihimbano

Bikotwa ati “Twese tuzi amategeko ubushinjacyaha bumaze kubona ko iyo nyandiko ari impimbano kuki butayiregeye?”

Me Bikotwa aravuga ko ubushinjacyaha butazi icyo burega Twagirayezu kandi nta bimenyetso butanga uretse imvugo z’abatangabuhamya gusa nta nyandiko n’imwe bugaragaza.

Me Bikotwa arasaba ko umukiliya we agirwa umwere.

Wenceslas Twagirayezu n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 56 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark, ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umwarimu mu mushuri abanza aho bunavuga ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye mu cyahoze ari pufegitura ya Gisenyi hakaba Rubavu y’ubu, muri uru banza hagarukwa muri Kiliziya gatolika ya Busasamana, muri Kaminuza ya Mudende n’ahandi havugwa ko Wenceslas yakoreye ibyaha, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Urubanza ruzasomwa taliki ya 22 Ukuboza 2023.

 

Theogene NSHIMIYIMANA