Jeannette Kagame yatanze umukoro ku kwirinda kanseri y’inkondo y’umura

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME arasaba ko habaho ubufatanye buhamye mu guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura ikomeje guhitana ubuzima bw’abagore.

Madamu Jeannette KAGAME yabigarutseho kuri uyu wa kabiri mu biganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo kanseri y’inkondo y’umura yirindwe.

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyo kirasaba abagore kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare kuko ngo n’ubwo ishobora kuvurwa igakira ikiguzi cyo kuyivuza kiracyari hejuru.

Angeline USANASE ni umubyeyi wisanze arwaye kanseri y’inkondo y’umura, n’ubwo yayivuje agakira ntiyari yarigeze atekereza ko yaba arwaye iyo kanseri,twamegereye adutekerereza uko byamugendeye kuva amenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura kugeza ayikize.

AtiNabonye umwenda w’imbere wanduye ndavuga nti ibi ntabwo bisanzwe, nahise njya kwa muganga ngo bambwire ibyo ari byo…Banyohereje CHUK  muganga arambwira ngo ni kanseri ndavuga nti iyo kanseri kandi nigenza ariko basanze bikiri hafi itarandenga, narakize neza rwose.”

N’ubwo Kanseri y’inkondo y’umura ishobora kuvurwa igakira igihe yasuzumwe hakiri kare, Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda kivuga ko iza ku isonga muri kanseri zibasira abagore kandi zikanabica.

Imibare y’iki kigo y’umwaka ushize yerekana ko umwaka ushize abagore 336 bagaragayeho iyo kanseri mu Rwanda, imibare ishobora kurenga iyo kuko hari n’abapfa bataragera kwa muganga n’abatazi ko bayirwaye.

Dr.François UWINKINDI ushinzwe kurwanya indwara za Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima araburira abagore kwisuzumisha hakiri kare mu rwego rwo kwirinda,  dore ko n’ikiguzi cyo kwivuza iyi Kanseri kitakwigonderwa na buri wese.

Ati“Birashoboka kwirinda Kanseri y’inkondo y’umura kuko urebye ikiguzi cy’urukingo n’ikiguzi cyo kwisuzumisha ntabwo birenga amadorali 50 kandi ukaba utanye burundu no kurwara kanseri, mu gihe waba umaze kuyirwara bigera muri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Urumva rero dufite impamvu zo kuvuga ngo abantu bashyire imbaraga nu kwisuzumisha hakiri kare.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaragaza Kanseri y’Inkondo y’Umura nk’iza ku mwanya wa kane muri Kanseri zibasira abagore, muri Afurika ikaba iya kabiri.

Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 hari gahunda yo gukingira Kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 12 kandi kugeza ubu imibare igaragaza ko 93% byabo bakingiwe.

Madamu Jeannette KAGAME asanga hakwiye imbaraga zo gusigasira ibyagezweho mu guhangana na Kanseri y’inkondo y’umura ari nako hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuvuzi bwihuse bugera ku baturage.

Ati “Ni ngombwa ko turinda ibyo tumaze kugeraho, kandi tugashyiraho uburyo bwo kwisuzumisha no kwivuza kare kandi bikagera ku baturage bacu byoroshye. Ibi  twese biratureba, mu bushobozi bwacu butandukanye, tugakorera hamwe mu guteza imbere ingamba z’ubushobozi mu mafaranga kugira ngo za tekinoloji zifasha inzego z’ubuzima zacu ziyongere n’ibikorwa remezo bikenewe.”

Abagore bari bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo baba bafite ibyago byikubye inshuro 10 byo kwandura Kanseri y’inkondo y’umura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ku Isi buri mwaka abagore ibihumbi 500 bandura iyi ndwara naho abagore ibihumbi 300 bagahitanwa na yo.

OMS kandi igaragaza ko mu Rwanda Kanseri y’inkondo y’umura iri kuri 31,9  ku bagore ibihumbi 100.

Ni mu gihe imfu zayo zo ziri kuri 24, 1 ku bagore ibihumbi 100.

Tito DUSABIREMA