Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Nkuranga wari umuyobozi wa AMIR

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko dosiye iregwamo Pasiteri Nkuranga Aimable na mugenzi we Bagire Eugene, yoherejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mutarama 2023.

Nkuranga wahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda: AMIR) na mugenzi bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke.

Ni ibyaha bifitanye isano no gushishikariza abantu gushora no kugura ibyitwa ‘Cryptocurrency ya BITSEC’ nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, aherutse kuvuga ko muri iki gihe igihugu gitera imbere abantu benshi bari kuva ku gukora ibyaha bikoresheje imbaraga bakinjira mu bikorwa hifashishije amayeri menshi ku buryo n’abagombye kuba basobanukiwe bisanga baguye muri uwo mutego.

Muri byo harimo ibyo gushishikariza abantu kugura Cryptocurrencies, kuvunjisha amafaranga kuri internet, kugura imigabane kuri internet, gushora amafaranga ukajya wungukirwa mu gihe runaka, gushora amafaranga ugahabwa akazi ko kujya wamaamza ibintu runaka kuri internet, gushora amafaranga ukajya mu biruhuko n’ibindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Leta, Dr Murangira yavuze ko sosiyete zibikora ziba zaraniyandikishije muri RDB ariko bagakora ibitandukanye n’ibyo bandikishije kandi ko zibanza kwiyamamaza ku buryo aho ukandagiye hose wumva izina ryazo.

Ku bijyanye na BITSEC, ni amafaranga y’ikoranabuhanga bivugwa ko yatangiye mu Ugushyingo 2021 agashyirwa kuri Bitswap twavuga ko ari nk’isoko umuntu ashobora kuguriraho cyangwa kugurishirizaho amafaranga y’ikoranabuhanga, bigatuma ashobora kubyara andi cyangwa kuyavunjisha.

Niba uguze BITSEC ifite agaciro k’idolari rimwe ikazamuka akaba atatu warashyizemo nka miliyoni ebyiri, bivugwa ko ziba zibaye esheshatu maze uwo mutungo ugahita wikuba inshuro nyinshi mu gihe gitoya.

Aimable Nkuranga yigeze kuba umuyobozi ushinzwe iby’imari mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse yanakoze muri Banki y’Abaturage, BPR.