Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kuguriza abiga imyuga y’igihe gito

Guverinoma y’u Rwanda, yatangiye igerageza ryo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga by’igihe gito amasomo y’imyuga yihariye adasanzwe yigishwa mu Rwanda, aho abarangiza bahabwa akazi bagakora bishyura.

Amasomo ajyanye n’ubwubatsi bukoresha Tekinoloji itangiza ibidukikije atangwa na Kompanyi y’ubwubatsi ADHI Rwanda, ari nayo iri kubaka umudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’ uherereye i Karama mu mujyi wa Kigali ugizwe n’amazu yubatswe  mu buryo bugezweho kandi butangiza. 

Nyuma yo kubona ko ubu bumenyi bw’imyubakire igezweho nta banyarwanda babufite, Guverinoma y’u Rwanda yemeye guha inguzanyo abanyeshuri 110 aho bamaze igihe cy’umwaka bahugurwa na ADHI, bakaba barahise bahabwa  akazi muri iyi Kompanyi bakazajya bakora bishyura.

Umwe muri bo ati “Imyubakire twubaka dukoresheje uburyo bw’ibyuma ariko ni ibyuma bimeze nka alumeniyumu, hari amamashini abitunganya tukaba twashobora gutunganya urukuta tukaruteranya, kuburyo duhita turutereka aho rugomba kujya. Uburyo tubyubakamo fondasiyo ni mu buryo busanzwe nk’izi nzu zisanzwe, tukubaka fondasiyo z’ibyuma tukamena rongirine n’ibindi.”

HASSAN HADAN HASSAN umuyobozi w’Ikigo ADHI Rwanda, avuga ko ubwubatsi bugezweho bukoresha tekinoloji itangiza ibidukikije aribwo bukoreshwa muri iki gihe mu bihugu byateye imbere, bityo ko ari ingenzi ko abanyarwanda benshi babwigishwa.

Ati “Iri koranabuhanga mu bwubatsi  rizwi nka ‘light steel frame’ niryo riri gukoreshwa cyane muri iki gihe mu bihugu byateye imbere bava mu kubaka mu buryo busanzwe. Ibi bikoresho dukoresha ni ibinagurwa ari nabyo bituma inzu twubaka zitangiza ibidukikije”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, IRERE Claudette, avuga ko abanyeshuri barangije kwiga by’igihe gito  amasomo  y’ubwubatsi bugezweho butangiza ibidukikije, bize bishyurirwa na Leta, aho bahise bahabwa akazi kugira ngo bajye bakora bishyura iyo nguzanyo. 

Ubu  buryo bwo kwishyurira abanyeshuri bagahugurwa by’igihe gito  bagahabwa  akazi bagakora bishyura, ni gahunda ngo iri mu igerageza  Leta izajya ikorana n’abikorera, hagamijwe guteza imbere ubumenyi bw’imyuga n’ubumenyingiro  bugezweho busanzwe butigishwa mu Rwanda.

Ati “Ubundi abinjiramo hano bagomba kuba byibura barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, muri iyi gahunda twashyizeho uburyo bwihariye navuga ko ari nko kuguriza abanyeshuri cyane ko twizeye ko bahita babona akazi. Dukoranye naba bafaratanyabikorwa dushyiraho uburyo bwo kuguriza abanyeshuri ntabwo ari amafaranga menshi ariko rimwe na rimwe tuba tubizi ko umunyeshuri adashobora guhita ayabona, hanyuma mugihe arimo gukora akazi tugenda tuyiyishyura.”

Mu Ugushyingo 2020, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa umushinga  wo kubaka inzu ziciriritse zigezweho zitangiza ibidukikije.

 Kuri ubu impande zombi zemeranyije ko n’abanyeshuri b’abanyarwanda, bazajya bahabwa amahugurwa y’umwaka kuri tekinoloji ikoreshwa mu kubaka bene ayo mazu.

Daniel Hakizimana