Intambwe twateye mu buringanire ntiyatuma twirara-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aratangaza ko intambwe igihugu kimaze gutera mu buringanire no kuziba icyuho hagati y’abagabo n’abagore idashobora gutuma kirara, ahubwo ko ari umusingi uzarugeza ku buringanire busesuye nk’uko rubyifuza.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore izwi nka ‘Gender Global Summit’ yatangiye kuri uyu wa mbere i Kigali.

Ni inama ibaye mu gihe imibare y’abagore bari mu nzego nkuru zifata ibyemezo mu Rwanda ituma rufatwa nka kimwe mu bihugu by’intangarugero mu guteza imbere abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati yabo n’abagabo.

Abateraniye muri iyi nama bashimiye u Rwanda kuba 50% by’abagize Guverinoma ari abagore ndetse mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bakaba ari 61%.

Perezida wa Repubulika Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho muri uru rwego ari umusaruro wavuye mu bushake bwa politiki ahashyizweho  amategeko, politiki n’izindi gahunda zihamye zose zimakaza iryo hame.

Ku rundi ruhande ariko Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyagezweho bidashobora gutuma u Rwanda rwirara ngo kuko rutaragera aho rwifuza mu kurandura inzitizi zose zibangamira iterambere ry’umugore bityo kumuha agaciro n’amahirwe kimwe n’umugabo bikaba imibereho aho kuba iyubahirizwa ry’amategeko na politiki gusa.

Yashimangiye ko urugamba rwo guteza imbere umugore akagira uburenganzira n’amahirwe angana n’ay’umugabo rufite impamvu zumvikana, kuko iyo umugore ateye imbere umuryango wose ubyungukiramo.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Ethiopia Madame Sahle-Work Zwede, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe  Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere, Dr. Adesina Akinwumi n’abandi.

Mu cyerekezo 2063 Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wihaye cyiswe “Afurika twifuza cyangwa se ‘Africa we want”,  harimo intego yuko 90% by’abagore bo mu cyaro bazaba babasha  kugera  kuri serivisi z’imari nko kubona inguzanyo muri za banki n’ibindi bigo by’imari no kugira umutungo nk’ubutaka bitarenze 2030.

Ni mu gihe kandi banki nyafurika itsura amajyambere na yo ivuga ko hakenewe miliyari ibihumbi 3 z’amadorali yo gutera inkunga no gushyigikira imishinga y’abagore ku mugabane wa Afurika.