Abaturage binubira abayobozi babibagirwa iyo bamaze kubatora

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri kwakira kandidatire z’abasenateri bazitabira amatora ategerejwe muri nzeri uyu mwaka.

Iyi komisiyo yasabye Abanyarwanda bahagarariye abandi kuzitabira aya matora bagashyiraho abayobozi bakwiye.

Icyakora bamwe mu batanze kandidatire ku mwanya wa sena n’abaturage, bahuriza ku kintu cy’uko abayobozi bagaragara mu butarage mu gihe cy’amatora, bamara kugera mu myanya bifuzaga bakabibagirwa.

Ibi maze kuba nk’indirimbo mu matwi y’abaturage, ni ibitangaza bizezwa na bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko mu gihe cyo kwiyamamaza, n’ikizere babaha mu gihe baba babahaye amahirwe yo kubahagararira, ariko ngo kikaba nka cya kindi kiraza amasinde.

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena, bamwe mu Banyarwanda bavuga ko abayobozi babona nyuma y’amatora ari ab’inzego z’ibanze gusa.

Uwitwa Murara Dieudonne yagize ati “ Abayobozi b’imidugudu, ba meya, mbese ni abo tuba twegeranye nabo, naho abo nk’abo b’abadepite n’abasenateri, ntabwo tujya tubabona.”

Kuribo, ngo kutabona abo mu Nteko Ishingamategeko kandi baba bahagarariye bibateza igihombo kinini, kuko ngo iyo migirire yabo ngo itandukanye n’isezerano baba baratanze.

Dieudonne arakomeza “ Iyo baje kwiyamamaza usanga bavuga ibyo bazakora, ariko bamara gutorwa bakigumira iyo ngiyo mu biro ntibasubire aho bavuye, aho batorewe hasi ngo batugezeho byabindi bari batwemereye, bityo tukabona ko hari ibyo duhomba.”

Mugenzi we witwa Damascene yunze murye ati “ Urumva niba wa muturage afite ikibazo ari iyo mu cyaro, atabasha kugera mu mujyi, biragoye ko ikibazo cye cyagera aho kigomba kugera.”

Isaha y’ i saa Sita irenze iminota micye, nibwo Dr. Ephraim Kanyarukiga usanzwe ari umwarimu muri kaminuza yari ageze ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Mu ikoti ry’umukara, ishati yererutse na karavati, ashyikiriza ibyangombwa nkenerwa, komiseri wa Komisiyo y’Amatora.

Aganira n’itangazamakuru rya Flash, Dr. Kanyarukiga yavuze ko impungenge z’abaturage zifite ishingiro, ariko atanga ikizere avuga narumuka abonye umwanya mu basenateri 26 bemerewe kwicara mu nteko ishingamategeko, azagerageza kuva mu biro, akamunaka hasi.

Yagize ati “ Nzibanda ku kwegera abaturage cyane, kuko bivugwa kenshi ko, ari abasenateri cyangwa abadepite, abaturage bati tubaheruka tukibatora, hanyuma ntibasubire inyuma ngo tubarebe.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko n’ubwo aya matora atazitabirwa n’Abanyarwanda muri rusange, isaba abazayitabira yaba njyanama y’akarere na komite nyobozi z’imirenge, kwitabira aya matora bakayagira ayabo.

Uyu ni Ntibirindwa Sued, Komiseri wa Komisiyo y’Igihug y’amatora.

Ati “Abanyarwanda aya matora bagomba kuyagira ayabo,  abo bireba by’umwiharika abagize inteko zizatora, bazayitabira bagende batore bitorere abasenateri.”

Abasenateri muri sena y’u Rwanda ni 26, barimo 12 batorwa na njyanama z’uturere na komite nyobozi z’imirenge.

Abasenateri 8 bagashyirwaho na Perezida wa Repeburika, 4 bagashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyuguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Abasenateri babiri buzuza 26 bava muri za Kaminuza, umwe akava muza leta undi muzigenga.

Abdullah IGIRANEZA