Abanyamadini bahagurukiye Perezida Yoweli Kaguta Museveni bamutera ubwoba ko kuba atayakomorera ngo ibikorwa byo gusenga bifungurwe, bishobora kumutera umwaku agatsindwa amatora ya perezida umwaka utaha.
Ikinyamakuru Chimp reports cyanditse ko nka pastor Joseph Serwaada uyoboye itorero Born Again Pentescostal Churches yavuze ko ashima ibyakozwe na Perezida Museveni mu kurinda abaturage, ariko ko kuba amadini agifunze, ashobora kubura amajwi y’abakirisito mu gihe cy’amatora.
Ngo ibindi bihugu byo mu karere nka Kenya na Tanzania kuba byemereye amadini gufungura, byagakwiye gutuma Uganda nayo itanga ubwo burenganzira, ntiyitwaze coronavirus ngo iyatsikamire.
Ku rundi ruhande umuyobozi w’itorero Christianity Focus Center we yabaye nk’unakora igisa n’imyigaragambyo yiyandikaho amagambo yavuzwe n’umwirabura George Foyd uherutse kwicwa n’igipolisi muri Amerika, asobanurwa ngo simbasha guhumeka.
Uyu munyedini Bishop David Kiganda yadoze ibyenda yandikaho ati ‘I can’t Breath when churches are closed’. Mu Kinyarwanda ati simbasha guhumeka igihe cyose nkibona insengero zifunzwe. Kuri we nk’uko Chimpreports yabyanditse, ngo iyi covid-19 ishobora kuzaba urwitwazo rw’abahanga basanzwe badakunda amadini, bakayafunga burundu. Ngo asanga umutegetsi mukuru muri Uganda akwiye kuyakomorera nta yandi mananiza.
Ku rundi ruhande impuguke zabaye nk’izica amarenga ko amashyaka atavuga rumwe na Museveni kwishyira hamwe mu matora ntacyo bizayamarira.
Ubusesenguzi mu kinyamakuru ‘Daily Monitor’ burerekana ko igihe cyose bishyize hamwe ntacyo bamutwaye. Impuguke muri politiki zanzuye ko kugira ngo Museveni arekure ubutegetsi bisaba abatavuga ruwe nawe kumushyiraho ingufu agafungura urubuga rwa politiki, kuko igihe cyose azategura amatora, Kiza Besigye cyangwa Bobi Wine badashobora kumutsinda.