Uwahoze ayoboye Gambia arashinjwa gufata ku ngufu Nyampinga wa 2014 w’iki gihugu

Fatou Jallow, umukobwa w’imyaka 23 wegukanye ikamba rya nyampinga uhiga  abandi muri  Gambia, muri  2015 yafashwe ku ngufu n’uwari Perezida w’iki gihugu Yahya Jammeh.

Icyakora Yahya Jammeh w’imyaka 54 yamaganiye kure iki kirego.

Uyu mukobwa Fatou Jallow avuga ko yari afite imyaka 18, ubwo yahuraga na Perezida Jammeh mu 2014 amaze gutsinda irushanwa ry’ubwiza abaye nyambinga uhiga abandi muri Gambia. Nyuma y’aho ngo Jammeh yitwaye nk’umubyeyi akajya amugira inama, akamuha impano n’amafaranga ndetse anategeka ko iwabo mu rugo rw’uyu mukobwa bahageza amazi meza.

Icyakora ku mugoroba umwe mu mwaka wa 2015, uyu mukobwa avuga ko  Perezida  Jammeh yasabye umuryango we kumumushyingira, uyu mukobwa we akabyamaganira kure.

Gusa nyuma uyu mukobwa Fatou yaje gutumirwa mu muhango w’idini ku rugo rwa Perezida ngo ahaseruke nka nyampinga watowe, ariko ahageze bamujyana kwa Perezida iwe bwite.

Aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga n’ikiniga cyinshi, uyu mukobwa yagize ati “Nkurikije umujinya Perezida  Jammeh yari afite kuko nari naranze ko tubana, nahise ntekereza ikigiye kumbaho.”

Mu buhamya bwe uyu mukobwa akomeza agaragaza ko akigera imbere ya Perezida  Jammeh ngo yamukubise urushyi, maze aramufata amutera urushinge mu kaboko.

Yagize ati “Yahise avanamo igitsina cye mu maso yanjye, arampfukamisha, anyambura ikanzu maze ankorera ibya mfura mbi.”

Jallow nyuma yo kugerageza guhisha ibyamubayeho igihe kinini, ahamya ko kuri iyi nshuro guceceka bimugoye kuko yumva kuvuga ihohoterwa wakorewe, aribyo byamuruhura umutima.

Ibyo aheraho yemeza ko yifuza gushyiraho urubuga buri mugore cyangwa umukobwa yanyuraho, akagaragaza ibyamubayeho nk’uburyo bwo kubafasha kuruhuka.

Jallow avuga ko ibi birangiye yatashye akifungirana mu nzu iminsi itatu, ubundi agahitamo guhita ahungira muri Sénégal ituranye na Gambia. Kuri Jallow Yahya  Jammeh, w’imyaka 54, umu mukobwa abona akwiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Ubu bubaye ubundi buhamya bushya bushinja gufata ku ngufu abagore n’abakobwa Yahya Jammeh wavanywe ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2017.

Icyakora Jammeh, ubu uba mu uhungiro muri Equatorial Guinea, akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari ibinyoma. Yahya Jammeh yegujwe ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nyuma yo kwanga kurekura ubutegetsi ubwo yabisabwaga n’abaturage

Leave a Reply