RDC:Ishyamba si ryeru hagati ya Tshisekedi na Kabila

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’amashyaka ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi Tshiolombo n’uwo yasimbuye Joseph Kabila Kabange.

Umwuka mubi wongeye kuzamuka nyuma y’impinduka mu gisirikare no mu butabera zakozwe na Perezida Tshisekedi.

Impuzamashyaka FCC ya Joseph kabila ntiyishimiye izi mpinzuka nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, ukomoka muri FCC wagaragaje ko atishimiye uburyo iryo shyirwa mu myanya ryakozwe kuko atigeze agishwa inama.

FCC yatangaje ko ibyakozwe na Tshisekedi bidakurikiza Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.

Itangazo rishyira mu myanya abakora mu rwego rw’ubucamanza n’urwa Guverinoma ryasinyweho n’Uwungirije Minisitiri w’Intebe kuko Minisitiri w’Intebe atari ahari.

FCC ivuga ko uburyo uwasigariyeho Minisitiri w’Intebe abanye neza n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nabyo biteye ikibazo.

By’umwihariko, FCC ishinja Tshisekedi guhonyora Itegeko Nshinga kuko abantu bose yashyize mu myanya ngo atigeze agisha inama Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma cyangwa Inteko Nkuru y’Ubucamanza.

Mu bahawe imyanya mishya kandi, ntiharimo Général John Numbi, inkoramutima ya Joseph Kabila wahoze ari umugenzuzi mukuru mu gisirikare.

Kudahabwa umwanya mushya byababaje abo mu ishyaka FCC ndetse mu nama baraye bakoze bagaragaje ko ari ukumusuzugura no gusuzugura ishyaka muri rusange.

Mu mpinduka tshisekedi aheruka gukora muri weekend ishize, uwari umugaba w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi Gabriel Amisi witwa Tango Four wari ufite ipeti rya General Major yasimbuye John Numbi ku mwanya w’umugenzuzi mukuru w’ingabo nyuma yo kuzamurwa ku ipeti rya general wuzuye, umwanya yari ho usigaranwa na General Yav Kabey Jean Claude.

General Tango Four yigeze kwicazwa na Kabila, anahanwa n’amahanga ku isonga  Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo gucuruza intwaro no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Amajyepfo ndetse no muri Ituri.

Itegeko ry’ingabo rigaragaza umugenzuzi w’ingabo nk’ushinzwe ibikorwa byose by’ingabo, harimo amategeko, amabwiriza n’ibikorwa.

Ikirenzeho ni nawe ushinzwe kugenzura iby’ibikoresho, kwemeza ingengo y’imari yemererwa igisirikare n’ibindi by’ingenzi.

General Tango Four yari mu ngabo za Zaire ( Forces Armées Zairoises (FAZ) aza kwinjira mu ngabo za AFDL zakuye Mobutu ku butegetsi mu 1996 mu ntambara ya kabiri ya Kongo ari naho yakuye izina rya T4 ‘Tango Four’.