Nyamasheke: Ari mu maboko ya RIB azira guhinga hejuru y’imva y’uwishwe muri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Mukantaganzwa Console wo mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke ukekwaho guhinga ibijumba ku mva y’umukecuru wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukantaganzwa yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020.

Umuvugizi wa RIB, Bahorera Dominic, yabwiye IGIHE ko Mukantaganzwa afunze akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyane cyane ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: