Ku myaka 14 yatewe inda nyuma yo kubeshywa ko ubusugi ari ikizira-Ubuhamya

Umwana w’umukobwa twahisemo guha izina rya Gasaro avuka mu Karere ka Rwamagana ku myaka 14, yatewe inda n’uwari umwarimu we nyuma yo kumushuka amubwira ko kuba akiri isugi ari amakosa akomeye.

Gasaro watewe inda yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, umwarimu wamwigishaga yamwumvishije ko agomba kumufasha gutakaza ubusugi kandi ko ari igikorwa cy’ubugiraneza yari agiye kumukorera.

Uyu mwana twise Gasaro yaremeye asambanywa n’umwarimu wamwigishaga.

Ati“Ajya kumbwira yambwiye ko isugi ari ikintu kizira cyane ku mukobwa cyangwa se ku muntu wenda kubaka. Kandi ko kugira ngo umuntu ate ubusugi ari ibintu bigoranye cyane, aza kumbwira ko none yemeye kunyitangira, kuko umuntu wagusujyura ni umuntu wakwitangiye, ndakwitangiye uyu munsi reka ngufashe. We yabinkoreye nk’umuntu umfasha biza kurangira ntwaye inda.”

Gasaro yahise asama inda kuri ubu umwana yabyaye afite imyaka 4, ariko na n’ubu uwayimuteye ahari ntihazwi, dore ko n’umwirondoro we wuzuye utari uzwi.

Ati “Niba tutari tuzi izina tumwita Tonton, ntabwo wari kugenda uvuga ngo ngiye kurega Tonton. Twagerageje gukurikirana amakuru ariko amakuru twarayabuze neza nta zina rye twigeze tubona.”

Uko byagendekeye uyu mwana w’umukobwa twahaye izina rya Gasaro, ni nako byagendekeye mugenzi we twahaye izina rya Fillette nawe wo muri Rwamagana, wasambanijwe n’umugabo mukuru amushutse bikavumiramo gutwita afite imyaka 17, nawe ntiyashoboye kumenya umwirondoro w’uwamuteye inda kuko yamubwiye amazina atari yo.

Ati “Mbere bansabye ko namutanga bakamufunga, ariko kuko yari yarambeshye amazina, amazina yose navugaga  barayashakaga bakayabura.”

Nyuma y’inzira y’umusaraba n’ubuzima bugoye aba bana bombi b’abakobwa, ni bamwe mu bagera muri 300  bafashijwe gusubira ku ishuri.

 Uwo twise Gasaro kuri ubu yiga mu mwaka wa Gatanu, Fillete we yarangije amashuri yisumbuye, bigizwemo uruhare n’ihuriro  ry’abagore riharanira amajyambere y’icyaro  Reseau de Femme.

Icyakora hari abanyamategeko bagaragaza impungenge ko igihe hakiriho guhishira abagize uruhare mu guhohotera abana, ngo ntibagezwe imbere y’ubutabera ikibazo gishobora kwiyongera aho kugabanuka.

Maître Gatari Salimu Steven ni umunyamategeko ati “Ikibazo gihari kinini cyane ikintu bita guhishira abantu batera inda abana. Ni yo mbogamizi ikomeye kurenza itegeko, kubera ko ujya kugenza icyaha cyangwa ujya gushakisha umunyacyaha ahera ku makuru.”

Ihuriro  ry’Abagore riharanira Amajyambere y’Icyaro  ‘Reseau de Femme’ naryo risaba ko hadakwiye kubaho gukingira ikibaba, abagize uruhare mu guhohotera abana b’abakobwa.

 Kandi ko bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera, ndetse ntibinagarukire aho ahubwo uwahohotewe agahabwa indishyi z’akababaro.

Madamu Uwimana Xaverine ayobora Reseau De Femme.

Ati “Twe guceceka. Kuba uwahohoteye umwana yanamuteye inda agashyikirizwa ubutabera agafungwa ni ubutabera. Ubutabera buba bubonetse ariko ubutabera buba bwuzuye iyo wawundi wahohotewe, iyo wawundi wakorewe icyaha ahawe indishyi z’akababaro.”

Ubukana bw’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana mu Rwanda cyatumye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no Kurwanya Jenoside mu Mutwe w’Abadepite, ihamagaza Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango tariki 16 Ukuboza 2021, ngo baganire kuri icyo kibazo 

Abadepite bagize iyi komisiyo basabye ko hafatwa  ingamba ziyongera ku zisanzweho, kuko nubwo hari amategeko ahana abahohotera abana hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Tito DUSABIREMA