Kayonza-Rwinkwavu: Barasabira kongeza umushahara abuhira igishanga

Bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Rwinkwavu mu karere ka KAYONZA, bavuga ko amafaranga make ahembwa ababaha amazi atuma n’ubwo asanzwe ari make nayo bayabaha nabi bakarumbya imyaka.

Iki gishanga cya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza gifite hegitari 1000, ariko zose ntizibona amazi.

Aka gace gakunze kwibasirwa n’izuba, abahahinga umuceri n’ibigori bakifashisha kuhira ngo batarumbya.

Aba baturage baganirije umunyamakuru wa Flash ubwo ryabasuraga,bagaragaje ko amazi bakoresha buhira ari make, ngo hari n’igihe bamwe baza kuyiba bigasaba kuyararira.

Uretse ubuke bwayo, ngo abayatanga bayabaha nabi kubera guhembwa make.

MUGABOWINDEKWE Yeremiya ati “Amazi koko ni make, aba irrigateur (abuhira) ni babiri…nyine bakora igihe gito nabo…en general bahembwa amafaranga make. Ibihumbi 15000 ku muntu w’umugabo wubatse ni make, bashyiramo make bakajya gushaka ikindi bakora ngo babeho, nibura babongeza.”

Mugenzi we nawe niko abyumva, avuga ko kuba ari bake banahembwa nabi bigira ingaruka ku buryo abaturage bahabwa amazi.

Uyu ati “Abaduha amazi bakora igihe gito uwabongera bakaba nka bane byibura bajya bayaduha neza, ariko umushahara bahabwa ntibyakunda ko bahirirwa.”

Uku kudahabwa amazi ahagije kuhira iki gishanga, ngo bigira ingaruka ku musaruro w’abahinzi kuko bateza nk’uko babyifuzaga.

Iki kibazo cy’abatanga amazi ku bahinzi kirasa nk’ikigoye mu buyobozi bw’akarere ka Kayonza, ku buryo cyabonerwa igisubizo kirambye.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kayonza, Ngabonziza Hussein avuga ko ikibazo gihari, amazi akiri make ku buryo abasangiye ubusa bashobora kwitana ibisambo.

Ku kibazo cy’umushahara ati “Hanyuma ku bijyanye n’imishahara ntabwo nagisubiza aka kanya, iyo umuntu ahaye akazi umukozi hari ibyo bumvikana bijyanye n’umushahara, iyo yemeye akazi aba azagakora, iyo asanze ari make cyane, hari ishyirahamwe rihari wenda bazabiganiraho bagakora bishimye…”

Politiki yo kuhira imyaka mu Rwanda igaragaza ko ikibazo cy’amapfa mu Rwanda gishobora kuba umugani mu myaka mike iri imbere, ubuhinzi bukava ku bw’amarenzamunsi bugengwa n’ikirere bugahinduka ubw’umwuga bushingiye ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu kuhira no gukoresha imashini ari na ko umusaruro wikuba inshuro nyinshi, imibereho y’abahinzi igahindura.

Imibare yo muri Werurwe 2017, igaragaza ko huhirwa imyaka ku butaka bungana na hegitari 48,168 naho 26.5% y’ubutaka buhingwa mu Rwanda bukaba bukoresha imashini mu bikorwa byose uhereye mu gutunganya imirima kugeza ku gusarura.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubutaka bwuhirwa bugera kuri hegitari 36,481 mu bishanga, hegitari 7,413 imusozi na hegitari 4,274 zuhirwa ku buso buto byikorewe n’abaturage bunganirwa na leta.

Intego Leta yihaye ni iyo gushyiraho umusingi wo kuhira urambye ku buryo bitarenze mu mwaka wa 2020 hazaba hamaze kuhirwa hegitari zigera ku bihumbi 100. Iyi gahunda ni mwe mu zifite agaciro mu gushimangira ko Leta y’u Rwanda yageze ku ntego y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu ahateganyijwe kongerwa 8.5% mu musaruro mu buhinzi, n’uw’ubukungu bw’igihugu.

Abuhira bavuga ko ibihumbi 15 bahabwa adahigije
Umuyobozi unshinzwe ubuhinzi muri Kayonza

Inkuru ya Alphonse TWAHIRWA

Leave a Reply