Urukiko mu Bwongereza ruratangira kumva abimukira badashaka kuzanwa mu Rwanda

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza, ruratangira kumva ikirego cy’abimukira n’imiryango iharanira uburenganzira bwabo, bagaragaza impamvu batemeranya n’umwanzuro wo koherezwa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023.

Aba bimukira bajuririye umwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru mu Ukuboza umwaka ushize, rwemeza ko Guverinoma y’u Bwongereza ikomeza gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’u Rwanda, yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Igihe cyanditse ko ari umwanzuro u Bwongereza bwafashe nyuma yo kubona ubwinshi bw’abimukira binjirayo banyuze mu nyanja bakagerayo binyuranyije n’amategeko, n’ikiguzi Leta ikomeje gutanga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe batarabona ibyangombwa.

Itsinda ry’abimukira bo muri Iran, Iraq na Syria niryo ryatanze ikirego, rigaragaza ko ritemera umwanzuro w’urukiko rukuru.

Ikinyamakuru Evening Standard cyatangaje ko muri uru rubanza byitezwe ko ruzamara iminsi ine, abacamanza bazahabwa ibimenyetso byerekana ko bagenzi babo bo mu rukiko rukuru bibeshye, ubwo bemezaga ko mu Rwanda ari amahoro kandi nta we uzabagirira nabi.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abimukira ivuga ko idashaka ko abo bimukira boherezwa mu Rwanda, ngo kuko bashobora gutotezwa kandi aribyo baje bahunga.

U Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko nta kibazo abo bimukira bazagira dore ko rusanganywe izindi mpunzi n’abimukira baturuka muri Libya, kandi ntawe urahagirira ikibazo.

Ikindi amasezerano u Rwanda rwasinye n’u Bwongereza umwaka ushize, ashyiraho Komite ihuriweho izaba ikurikirana umunsi ku munsi iyubahirizwa ry’ibiri mu masezerano, ku buryo nta wayarengaho.

Tariki 14 Kamena 2022 nibwo abimukira ba mbere bari kuba bageze mu Rwanda ariko byaje guhagarikwa ku munota wa nyuma, kubera ikirego cyihuse cyatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yasabye urukiko kwitambika iryo yoherezwa.

Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko ishyigikiye ayo masezerano kandi izakora ibishoboka byose akajya mu bikorwa, kubera ko ikeneye gushakisha ibisubizo byose bishoboka byatuma abimukira binjirayo bagabanyuka.

Hari umushinga w’itegeko utegerejwe mu Nteko kuri uyu wa Gatatu, aho Guverinoma y’u Bwongereza ishaka kuvugurura Itegeko rigenga abimukira, hakajyamo ingingo zemerera Guverinoma kohereza abimukira mu bindi bihugu ku nyungu z’umutekano w’igihugu n’iyo urukiko rwaba rwabyanze.