Minisiteri y’Ubuzima yongeye kwikoma kiliziya Gaturika yabujije amwe mu mavuriro agengwa na yo, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Kiliziya yandikiye amabaruwa ibitaro n’ibigo nderabuzima yo gusubiza inkunga ibitaro byahawe, irimo n’amafaranga yo kuboneza urubyaro.
Minisitiri w’Ubuzima yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko ahabereye inama nyunguranabitekerezo ihuza abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD), impuguke mu gukora politiki zitandukanye n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro.
Minsitiri Dr. Diane Gashumba yasabye Abasenateri n’Abadepite kugirana ibiganiro na Kiriziya Gaturika bagahindura imyumvire.
Ibi Minisitiri w’Ubuzima abivuga agendeye ku mabaruwa ubuyobozi bwa Kiriziya Gaturika mu Rwanda bwandikiye bimwe mu bitaro n’amavuriro agengwa nayo.
Kimwe mu biteye impungenge Minisitiri Gashumba abona kiri mu mabaruwa abiri Abashumba ba Diyoseze za Cyangugu na Ruhengeri banditse, harimo n’icyo gusubiza inkunga yose yatanzwe igendanye no kuboneza urubyaro, ibintu Minisitiri abona bizabangamira gahunda yo gukomatanya serivisi.
Ati “Imwe yandikiwe umuyobozi w’ibitaro bya Burera, indi yandikirwa uw’ibya Mibirizi… muri iyo baruwa barasaba abakozi bo muri ibyo bigo nderabuzima basubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro, zizaba zigisigaye muri ayo mavuriro ku itariki ya 30 z’uku kwezi turimo… ni ukuvuga ngo umuyobozi niyumvira ayo mabwiriza, azatanga inkunga yose yo gufasha abagore icyorezo cya SIDA, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore batwite, azatanga inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”
Minisitiri w’Ubuzima kandi avuga ko Kiriziya Gaturika isaba ko nta mukozi n’umwe w’ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima ugomba koherezwa kuri ‘Poste de sante’
Kuri Dr. Diane Gashumba asanga ibi bihabanye n’ibyari byumvikanyweho.
Ati “Twari twumvikanye mu bworoherane twagize, ko ‘Poste de santé’ arizo zigiye gukora izo gahunda, none nazo bavuze ko nta mukozi ugomba kujyamo, umukozi uhembwa na Leta y’u Rwanda, umukozi wahuguwe, umukozi wabyigiye.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba asanga ibikubiye muri aya maburuwa, byitambika zimwe muri gahunda z’ubuzima u Rwanda rumaze iminsi ruharanira.
Minisitiri Gashumba yavuze ko kubuza abantu gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro, uba uri kubabuza gukoresha gahunda zazanywe na Leta.
Ati “Barongera bakavuga bati ntimushyire gahunda zo kuboneza urubyaro mu igenamigambi ryanyu, ntimusabe ibikoresho bigendanye no kuboneza urubyaro, kandi turabasaba ibikorwa byo kudakurikirana kuboneza urubyaro, hakoreshejwe uburyo butari ubwa kamere, ndetse no kutabitangira raporo, byaba kuri ‘Poste Secondaire’ cyangwa mu bajyanama by’ubuzima; ni ukuvuga ko gahunda twashyizeho nka leta, baravuze ngo tureke kuzikoresha.”
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Jeannine Condo yatangaje ko abagore bagera kuri 19% bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro, ariko ntibayibone ku buryo bushimishije.
Gahunda y’igihugu ni ukuzamura ikigero cyo kuboneza urubyaro kikava kuri 54% tukagera kuri 60%