Nyanza:Ibuka yashimye Umunyeshuri werekanye ahajugunywe imibiri y’abishwe

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza Ibuka washimye umunyeshuri werekanye imibiri y’abishwe ikajugunywa munsi y’urugo rwa Padiri.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza Kabagamba Canisius yifatanyije n’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyanza B mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane mu rwunge rw’amashuri rwa Nyanza B, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri, incuti n’abavandimwe.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane mu rwunge rw’amashuri rwa Nyanza B, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri, incuti n’abavandimwe.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo ruva aho iri shuri riherereye, berekeza ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza. Abitabiriye urwo rugendo bashyize indabyo ku rwibutso bunamira abatusi bishwe muri Jenoside, hakurikiraho igitambo cya misa.

Umuyobozi wiri shuri Padiri Bimenyimana Marcel yavuze ko bafite inshingano zo kwigisha abanyeshuri bahiga.

Ati “Dufite inshingano zo kwigisha abo turera gukunda igihugu no kubabarira, kuko abana ingaruka za Jenoside zabagezeho. Sibo gusa n’abakuru.”

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyanza B bavuga ko hari byinshi biteguye gukora, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Uwitwa Muhamyangabo Prince yagize ati “Abanyeshuri nka twe tugomba gusigasira inzibutso tuzirinda icyazangiza, ndetse tukarwanya amacakubiri kuko yahembera Jenoside.”

Mugenzi we witwa Abijuru Gisele yagize ati “Tugomba kwibuka ibyaranze Jenoside kandi tugasaba ababyeyi kugira ngo bajye babitwigisha.”

Ubuyobozi bwa  Ibuka mu karere ka Nyanza bwasabye abarezi kwigisha abo barere gukunda igihugu.

Perezida wa Ibuka muri aka karere Kabagamba Canisius yagize ati “Abana bazamutse neza nta ngebitekerezo yabaho, ntarwangano rwabaho. Ni inshingano za barezi dufatanyije kugira ngo abana bakure bumva ko bagomba kubaka igihugu.”

Kabagamba kandi yongeye gushima umwana wabwiye umuyobozi w’ishuri ko munsi y’urugo iwabo hari abantu bajugunywe mu gihe cya Jenoside.

Ati “Turashimira umwana umwe wiga muri iki kigo wabwiye Padiri (umuyobozi w’ishuri) ko munsi y’urugo iwabo hari umuntu wajugunywe yarishwe muri Jenoside, kandi koko baragiye basanga ibyo umwana yavugaga ari ukuri koko.”

Iri shuri ryibutse abanyeshuri bagera kuri 20 n’abarimu 15, rikaba ryaremeye abantu bacitse kw’icumu rya Jenoside ibikoresho n’ibiribwa.

Kabagamba Canisius Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza

Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply