Ndatimana w’i Karongi wabuze ubwishyu bwa CHUK agahinduka umudozi w’inkweto aratabaza

Ndatimana Anastase w’imyaka 40, ukorera ubudozi bw’inkweto impande ya CHUK, avuga ko yageze i Kigali mu myaka itatu ishize aje kwivuza kanseri y’impindura n’urwagashya, ariko abura ubwishyu bw’ibihumbi 180 Frw ibitaro byamuciye.

Uyu mugabo avuga ko akomoka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe mu mudugudu wa Bugaramantare.

Mu myaka itatu ishize ngo ibizamini bya muganga byagaragaje ko arwaye kanseri y’impindura n’urwagashya aza kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Muri icyo gihe yari mu bafashwa na Leta bari mu cyiciro cya mbere ariko nyuma aza gusanga atakibarizwa ku rutonde rw’abishyurirwa na Leta serivisi z’ubuvuzi.

Ndatimana yabwiye itangazamakuru rya FLASH ko muri iyo myaka itatu atagira aho arara, ndetse n’ibyo kurya abikesha abagiraneza cyangwa ubudozi bw’inkweto akora iyo yabonye imbaraga.

Yagize ati “Akababaro mfite ni uko nta muntu mfite unyishyurira ibitaro, kuko mbarimo ibihumbi 180 Frw, nkaba mfata imiti ya morphine, pethidine n’indi, ubwo rero bakaba bari baranshyize mu cyiciro cya mbere bakaza kukinkuramo, nabasaba ubufasha ngo mbone uko nivuza bakambwira ngo barangije kwandika ibyiciro.”

Uyu mugabo asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kumufasha kwishyura umwenda kuko n’ubwo agihabwa imiti n’izindi serivisi ariko azihabwa nabi kubera iryo deni.

Ati “Imiti bayimpa nabi bitonganya kuko mbarimo umwenda, bakambwira ngo ese nagiye ku karere kacu bakanshyira mu cyiciro cya mbere ko ntabona ayo nishyura. Njyewe ndirwaje nta murwaza ngira.”

Umuyobozi ushinzwe kwishyuza abivuriza mu bitaro bya CHUK, Nshizirungu Fabien yagize ati “Tumuha ubufasha bakamuvura tukazasigara twishyuza nyuma, n’ubu najyaga mwandikira ibipapuro bigaragaza ideni afite avuga ko agiye mu murenge w’iwabo kwaka ubufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukase Valentine yavuze ko niba uwo muturage ari mu bagomba gufashwa, mu gihe haza fagitire izanywe n’ibitaro yakwishyurwa binyuze mu buryo busanzwe.

Ati “Niba asanzwe ari umuturage dusanzwe dufasha, ari umuturage utishoboye dusanzwe turihira nk’akarere iyo yagiye kwa muganga batwoherereza fagitire kuko n’ubundi tuba dufite ibyo twiyemeje ko nk’ubuyobozi uwo muturage wacu tuzamuvuza. Iyo batwoherereje fagitire turayishyura nta kibazo.”

Kwigira Issa Radio Flash/Kigali