Abadepite bahamagaje Minisitiri w’Uburezi kubera Amashuri ya siyanse atagira Laboratwari

Inteko Ishinga Amategeko yahamagaje  Minisitiri w’Uburezi, gusobanura uko amashuri yigisha Siyansi atagira Laboratwari.

Abadepite babivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2022, ubwo batangaga Raporo  y’ingendo rusange bakoze mu turere twose tugize intara n’umujyi wa Kigali, harebwa imibereho y’abaturage hanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.

Ikibazo cy’amashuri yigisha siyansi n’ikoranabuhanga atagira ibikoresho, ni kimwe mu byagaragajwe n’Abadepite batanze raporo mu ngendo hirya no hino mu gihugu.

Izi ntumwa za rubanda zagaragaje ko nta musaruro wakwitegwa kuri aba baneshuri biga muri ubu buryo, ari nayo mpamvu banzuye ko minisitiri w’uburezi agomba kubitaba agatanga ibisobanuro.

Depite Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko gukurikirana no kumenya ibikorwa bya Guverinoma, agaragaza ibibazo by’ingutu byagaragaye cyane mu myubakire y’amashuri.

Yagize ati “Hari ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri batarishyurwa, nk’urugero kuva mu 2013, mu murenge wa Mushubi  mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ahandi. Ku birebana n’abana bataye amashuri, Abadepite bishimiye cyane ubufatanye inzego zose zabishyizemo ari ababyeyi, ari abayobozi b’inzego zibanze n’ibigo by’amashuri kugira ngo hagarurwe abana benshi bari barataye amashuri, mu byukuri iki ni igikorwa gikomeza.”

Depite Edda Mukabagwizaakomeza agira ari “Ariko ibibazo byagaragayemo ni ukuba umubare w’abana bataragaruka ku ishuriusanga amashuri awuzi ndetse n’inzego zibanze ziwuzi, ariko Ugasanga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’ibigo by’amashuri nta sesengura bwakoze kugira ngo hagaragazwe aho abo bana baherereye n’impamvu batagaruka mu ishuri.”

Bamwe mu Badepite bakimara kumva ibi bibazo byagaragaye mu mashuri bahise banzura ko minisitiri w’uburezi agomba kwitaba inteko, agasobanura ingamba bafite  mu rwego rwo gukemura ibi bibazo.

Depite Frank Habineza yagize ati “TVET ziri hirya no hino hari ikibazo cyagaragaye, ntibagira integanyanyigisho, ku buryo batubwiye ko abarimu bashakisha ku giti cyabo bikoreshereza amasomo banditse. Minisitiri w’uburezi azaze adusobanurire.”

Depite Uwamariya Veneranda yagize ati “Ibibazo twagiye tugaragaza mu bibazo by’amashuri, iyo turebye ku rwego rw’umurenge dusanga hari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge. Ni gute ibibazo bitabonerwa igisubizo?”

Depite Musolini Eugène yagize ati “Uburezi bufite ireme harimo gahunda nyinshi, kwigisha umwana kugera ku ikoranabuhanga, ariko ahenshi usanga amashuri atagira umuriro w’amashanyarazi.”

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza, yavuze ko Minisitiri w’Uburezi atanakwiye gusobanura gusa ibi bibazo biri mu mashuri, ahubwo akwiye no kubazwa urunturuntu mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu.

Yagize ati “Minisitiri w’Uburezi azahamagarwa, kubera ishyirwa mu myanya ry’abarimu. Ibyo rero bizahuzwa n’ibi ngibi kuko minisitiri w’uburezi ntiyahamagara kabiri.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bagaragaje ko  mugihe cy’amezi atandatu ibibazo byagiye bigaragara mu mashuri bigomba kuba byahawe umurongo, kuko Leta iba yashoyemo amafaranga menshi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Iki kibazo cy’ireme ry’uburezi si n’ubwa mbere kivuzwe mu burezi bw’u Rwanda, kuko igihugu giherutse kwanzura gutumiza abarimu bazaturuka mu mahanga ndetse abazava muri Zimbabwe bazatangira akazi muri Nzeri, 2022.

AGAHOZO Amiella