Nyagatare:Barifuza ibyiciro by’ubudehe bihwanye n’ubushobozi bwabo

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare,bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bidahuje n’ubushobozi bwa bo, bikomeje kubagiraho ingaruka.Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko harimo kuvugururwa ibi  byiciro,bagashyirwa aho bahwanye na ho,binyuze mu masibo y’abaturage.

Gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ,guhabwa inguzanyo yo kwiga muri kaminuza, no guhabwa izindi Servise zirimo akazi ko muri VUP, ni amwe mu mahirwe abonwa n’umuturage bitewe n’ikiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Uyu mubyeyi wo mu murenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare, avuga ko kuba ari mu kiciro cya gatatu kandi atishoboye byatumye.

Yagize ati:” Harimo uwashoboye kwiga asoza amashuri yisumbuye,kaminuza mbura amikoro kubera ko ari umukobwa bituma ashaka.Ntabwo bari kuyimuha nta ngwate mfite,batubwie ko abazarihirwa na SACCO ni abafite ingwate  kubera ko nta sambu mba mu kibanza. Njye rero ndi mu kiciro cya gatatu ariko ntabwo nishoboye.”

Ni ikibazo ahuza n’abagenzi be bo mu y’indi mirenge yo muri aka karere,bavuga ko ibyiciro by’ubudehe babarizwamo bitiganwe ubushishozi nk’uko babigarukaho.

Umwe yagize ati:” Ikiciro twarajuriye nk’inshuro zirenga eshatu bimaze kwanga baratubwira bati muzategereza ikindi kiciro nimwiyicarire,turicara kuko n’ubwo bujurire ntiwabuboneye ibigisubizo.”

MUREKATETE Juliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko  ari mu mahugurwa yo kuvugurura ibi byiciro abaturage bagaragaza ko hari abatarabyishimiye.

Uyu muyobozi, arabwira abaturage ko bidakwiriye kubabuza gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza,ngo n’uko hari impinduka ziteganyijwe.

Murekatete ati:” Abantu bakwiye kumenya ko ibyiciro by’ubudehe byakoreshwaga umwaka ushize birarangirana n’uyu mwaka, hanyuma twongere dusubire hasi kuganira n’abaturage duhereye mu isibo batange amakuru nta marangautima.Turimo turahugurwa uburyo bizakorwamo.”

Murekatete yongeyeho ko abanga gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé,bakwiye kuyatanga,kuko ngo abanga kuyitanga ngo ni uko  bajuririye ikiciro cy’ubudehe ntacyo byaba bimaze kuri iki gihe.

Mu gihe amakuru avuga ko ibi byiciro bisanzwe bizarangirana n’uyu mwaka, icyo bamwe mu baturage bifuza ni uko ibishya bitajya byifashishwa muri gahunda zose, kuko ibiheruka ari byo byagenderwagaho mu bijyanye n’amashuri, ubwisungane mu kwivuza n’izindi serivisi zihabwa umuturage.

KWIGIRA Issa

Leave a Reply