Guverinoma irahumuriza abafitiye ubwoba CHOGM

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2, izaba yatangaje uburyo imirimo isanzwe ikorerwa mu mujyi wa Kigali izakorwa mu gihe inama ihuza ibihugu bihuriye mu  muryango  uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, izaba iri kubera mu Rwanda.

Nta gihindutse inama ihuza ibihugu binyamuryango by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza isubitswe ubigira kabiri, noneho irabera mu Rwanda mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ni inama yo ku rwego rwo hejuru kandi abatuye n’abakorera mu mujyi wa Kigali, biganjemo abawukoreramo imirimo yoroheje bayifiteho akanunu.

 Gusa hari abafite impungenge ko iyi nama biteganijwe ko izitabirwa n’amazina akomeye ku rwego rw’Isi, ishobora kuzahagarika indi imirimo isanze n’ubwo amakuru kuri izo mpungenge ntawuzi inkomoko yazo muri bo.

H ari abazi akamaro ko kwakira inama nk’iyo ku Rwanda.

Umwe yagize ati “Njye nzi ko hari abayobozi benshi bazaza mu gihugu ariko ntabwo mbazi. Tukumva ko rero ubuzima buzaba bwahagaze.”

Undi ati “Ntabwo ari inama ya mbere yaba ibaye. Iyo yabaye wenda hari nk’imihanda bafunga bitewe nuko abantu bajya aho inaa iri bubere bihute. Ntekereza ko nta kindi kidasanzwe kiba kirimo.”

Mugenzi wabo nawe ati “Hari nk’abavuga ngo iyi nzara turimo hamwe nibahafunga tukaba turi mu rugo ibintu bizakara (bizakomera). Ariko nanone ushaka ikiza arababara. Wenda muri icyo gihe hari imihanda izaba ifunze, bamwe bari mu rugo, ariko inama nimara gusohoza bamwe muri twe  twizeye ko tuzabaho neza.”

Guverinoma y’u Rwanda yumva ishingiro ry’abafite izo  impungenge, kubera uburyo amakuru y’imyiteguro y’iyi nama iri mu zikomeye u Rwanda ruzaba rwakiriye yahererekanijwe.

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente niwe ukomeza, ni mu kuganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 18 Gicurasi 2022.

Ati “Nagira ngo mbabwire ko mushonje muhishiwe. Ariko impungege ndazumva mwibazaga kuba bitaravuzwe byaba bitari mu nzira, Biri mu nzira byarateguwe neza.”

Icyakora umukuru wa guverinoma Dr Edouard Ngirente, yizeza ko bitarenze ibyumweru bibiri  biri imbere, abanya-kigali, abayituye n’abayikoreramo imirimo itandukanye izaba itarebwa n’iyo nama, bazaba batangarijwe ikiswe ikarita y’imikorere mishya mu gihe inama ihuza ibihugu na za gurenimoa bihuriye mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza izaba iri kubera mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yizeza adashidikanya ko iyo nama itazabangamira ubizama bwa buri munsi bw’umujyi wa Kigali.

Ati “Muri CHOGM nkuko nabivuze tuzerekana imihanda abantu banyuramo kugira ngo abashyitsi babonye aho banyura, natwe abaturage tubone aho tunyura tutagonganye. Hazabaho na gahunda yerekana uko amashuri aziga, uko abajya ku kazi ka leta bazakora. Icyo kintu cyose tuzakibatangariza mu minsi itarenze 15.”

Biteganyijwe inama ihuza ibihugu 54 bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’icyongereza, izahuriza abagera ku bihumbi 8 mu Mujyi wa Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda yizeza ko imyiteguro iri kugenda neza mu nguni zose, kuko hari itsinda ryihariye ryahawe izo nshingano zo kuyitegura.

Tito DUSABIREMA