Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul KAGAME, yavuze ko kurinda umutekano w’Igihugu n’abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa ku buryo nawe yongeye guhitamo icyo yaba yahitamo kuba umusirikare.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 ubwo yagezaga impanuro ku ba-Ofisiye 320 basoje amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya gisirikare rya Gako, riherereye mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye kuko zafatanyije ubwazo n’abaturage mu kubohora igihugu no gukomeza kucyubaka kugeza aho kiri uyu munsi kandi ‘Niko bizakomeza kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera ejo’.
Ati “Izo ngabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda kandi nazo zirimo. Niwo murimo w’ibanze, niwo murimo wa mbere. Ingabo zikubaka kandi zikarinda n’amahoro, umutekano igihugu gikenera, ibihugu byose bikenera kugira ngo amajyambere n’ibindi bishobore kuboneka.”
Ibyo ngo bisobanuye ko buri wese agira uruhare rwe ariko bikaba akarusho iyo abantu bose bafatanyije ‘Bikagaragarira mu ntambwe igihugu gitera, gitera imbere’. Ibyo ngo kugira ngo bigerweho bibasaba kugira ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru.
Perezida Kagame yashimiye abasoje aya masomo ya gisirikare barimo abamaze umwaka umwe n’abamaze imyaka ine, avuga ko umwuga bahisemo ubamo kwitanga.
Ati “Ni umwuga ubamo kwitanga, ubamo kwitangira igihugu, ni umwuga mbese w’abashaka kubaka icyo gihugu, ni umwuga ushimishije, uha agaciro abawurimo ndetse bikagera no ku gihugu muri rusange.”
Perezida Kagame yavuze ko ‘Bahisemo kuba abasirikare bazi izo nshingano kandi ko ibisabwa kugira ngo bazuzuze babihawe mu masomo basoje, igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa’.
Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’igisirikare nta kiruhuko bagira, bisobanuye ko ubu akazi ko kurinda umutekano bagatangiye, bagomba guhoza ku mutima inshingano bahawe.
Perezida Kagame yibukije abasoje amasomo ko kugira ngo igihugu kigire umutekano n’amahoro bisaba ko hari abemera kwitanga bagaharanira ayo mahoro.
Ati “Amahoro ntabwo apfa kuboneka gutyo abantu barayaharanira. Hari uburyo bwinshi, hari ubwo mwateguwemo, ibyo ndumva bitazabagora kubyuzuza, tukabana hagati yacu, tukabana n’ibihugu duturanye, tukabana n’amahanga, tugahahirana, tukubahana.”
Perezida Kagame yavuze ko nta zibana zidakomanya amahembe ko hari igihe abantu banduranya kandi yizeye ko abo basoje ayo masomo bateguwe guhosha ibibazo nk’ibyo bitewe n’uko byaje.
Mu banyeshuri 320, abagera kuri 29 ni abakobwa, mu gihe bane basoje amasomo ya gisirikare mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda.
Abo banyeshuri biga mu mashami atandukanye arimo Ubuvuzi, Mechanical Engineering, Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare (Social and Military Science, Engineering, and General Medicine).