Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuhanzi Diamond ashobora gutabwa muri yombi - FLASH RADIO&TV

Umuhanzi Diamond ashobora gutabwa muri yombi

Related image

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania ashobora gutabwa muri yombi azira itegeko rishya ryemejwe na Guverinoma ya Tanzaniya ryo kujya bata muri yombi bagafungwa abagabo babana n’abagore mu buryo butemewe n’amategeko.

Diamond amze kubyara abana 4 ku bagore banyuranye ntanumwe bashyingiwe byemewe n’amategeko.Itegeko rishya ryemejwe muri Tanzania ryatanzwe n’umuyobozi wa polisi ‘Disctrict Commissioner’, Andrea Tsele yategetse guta muri yombi no gufunga abantu bose babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko biteza umubare munini w’abana bo ku mihanda.

Uyu muyobozi, ibi yabitangarije abagabo bari mu rugendo shuri rwo mu gace ka Ludewa Njombe. Tsele yavuze ko abagabo bafite umuco wo kwemeza abagore ko babana babona bamaze kubatera inda bakabata.

Yagize ati “Bamwe mu bantu bashobora gufungwa ni bamwe badakunda gushikama mu mubano wabo, ntibashake kubana nk’umugore n’umugabo.”

Yakomeje atanga igitekerezo ko hagomba gusohorwa impapuro zo guta muri yombi imiryango yose ibana mu buryo butemewe n’amategeko kuko umubare w’abana bo ku mihanda uri kwiyongera cyane muri iki gihugu.

Diamond aheruka kubyarana na Tanasha umwana wa 4

Howwebiz.ug dukesha iyi nkuru, yanditse ko ibi byatumye Zari Hassan yita Diamond umugabo wapfuye ahagaze kuko atamufashije kurera bana 2 babyaranye, agira inama Tanasha Donna na we uheruka kubyarana na Diamond ko ashobora kwitegura kurera uyu mwana wenyine.

Image result for diamond platnumz
Urutonde rw’abagore bane yabyaranye na Diamond

Zari wagereranije Diamond n’ingwe, yanavuze ko Tanasaha atazatinda kubyibonera.
Diamond na Tanasha bari kubana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse baherutse no kubyarana umwana w’umuhungu bise ‘Naseeb Junior.’

Si ibyo gusa kandi kuko mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan, na we yahishuye ko uyu musaza we agikunze ubuzima bwo kubaho yigenga ko adateganya gusezerana n’umukobwa runaka mu byo bwemewe n’amategeko.