Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Bayigamba Robert wigeze kuba Ministiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda atangira kuburana ari hanze.

Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019 ndetse uyu mugabo yasomewe ari mu rukiko.

Bayigamba yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha gukurikirana afunzwe nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko yakoze ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya n’icyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze byatuma Bayigamba akurikiranwaho afunze.

Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019. Mu iburanisha riheruka Bayigamba yashimangiye ko ari umuntu uzwi wakoze imirimo ikomeye mu gihugu ndetse akaba n’umushoramari utahunga igihugu ngo asige ubucuruzi bwe.

Bayigamba ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi. Yanabaye kandi Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.