Umubyeyi w’abana bane NayPolly yinjiye mu mwuga wo kuririmba

Nayituriki Apolonie ukoresha izina rya NayPolly mu buhanzi, usanzwe ari umubyeyi w’abana bane yinjiye mu mwuga wo kuririmba urukundo mu gusangiza abandi ubuhamya bw’uburyo amaze imyaka irenga 10 ashyingiwe ariko akaba atararebana igitsure n’umugabo ze bishobora bake.

Flash.rw twerekeje mu karere ka Nyarugenge ahitwa Nyakabanda tuganira n’umubyeyi ufite abana 4 wiyemeje gufatanya inshingano z’urugo no kuririmba.

Yadusangije ko umugabo we ariwe wamwise NayPolly impine y’amazina ye ashingiye ku bw’ijwi rye n’uburyo ngo yumvaga azi kuririmba amuhatira kuyoboka umwuga.

Ati:”Mu buzima busanzwe njye nikundira kuririmba cyane, akenshi iyo ndi mu mirimo indirimbo zintera imbaraga sindambirwe cyangwa ngo numve naniwe.” 

NayPolly ashimira umugabo we bakundana cyane umushyigikira mu bya muzika.Yahamirije umunyamakuru ko yiyemeje kuririmba urukundo ashingiye ku buhamya bwe bw’igihe cy’imyaka10 irenga ashyingiwe, akaba atararebana igitsure n’umugabo we.

 Indirimbo ze ngo zigamije kwibutsa abashakanye kubahana,gukundana no kwizerana bihoraho.

Ubwo duheruka kumwakira mu kiganiro CelebsMaagazine