Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w’Afurilka y’iburasirazuba mu kwagura imikoranire n’ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, mu muhango wo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya witabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi wabo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo..
Bidasubirwaho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ni umunyamuryango wemewe n’amategeko w’umurynago w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora icyo gihugu na mugenzi Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa gatanu bashyize umukono ku nyandiko ziha uburenganzi Kinshasa kwinjira muri uyu muryango.
Perezida wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta unayoboye umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yavuze ko kwakira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri uyu muryango bizamura inyungu, ariko by’unwihariko bikongera imbaraga mu by’ubukungu no guhangana ku isoko muri Afurika no ku isi yose.
Ati “Guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wacu, ni ugufungura imiryango migari y’amahirwe ndetse no kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane. Kuba RDC ije iruhande rwacu, abaturage b’umuryango wacu ubu baragera hafi kuri miliyoni 300. Umusaruro mbumbe wacu w’imbere mu gihugu ukubiye hamwe ubu ni miliyari 250 z’amadorali y’Amerika.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe witabiriye umuhango wo kwinjiza RDC mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yashimangiye ko hirya yo kuzamura ubuhahirane kwifatanya kw’ibihugu byo mu Karere, bifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke kuri ubu bitagira imipaka.
Ati “Kubungabunga umutekano mu buryo bwihariye! Ni gute twagira umutekano? Kuko urabona iterabwoba muri Somalia, niba hari ikibazo kiragira ingaruka kuri Kenya, hari ikibazo muri Congo kikagira ingaruka kuri Uganda, hari ikibazo muri Uganda bigire ingaruka kuri Uganda. None ntabwo turi gukorera hamwe mu gukemura ibyo bibazo.”
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibaye umunyamuryango mushya w’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yijeje ko mu gihe akiri ku butegetsi azakora ibishoboka byose mu gushyira mu bikotwa ibyo umuryango wa EAC yiyemeje.
Ati “Ndizeza gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose kugira ngo uku kwemerwa nk’umunyamuryango, bizagira akamaro muri manda yanjye ya mbere. Uyu muhango wo kwinjira muri EAC birashimangira ibyo nari navuze mu mbwirwaruhamwe navuze ubwo RDC yinjizwaga muri EAC. Ubu noneho imishinga ihuriweho ubu igiye gushyirwa mu bikorwa, muri make kuba umunyamuryango bizazamura inyungu m by’ubukungu.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w’Afurilka y’Iburasirazuba mu kwagura imikoranire n’ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango.
Ati “Twavuze imbwirwaruhame nyinshi mu myaka yashize na cyera. Ndatekereza ko tugomba kwicara tugakora akazi kari mu byo twemereye abaturage bacu, yaba ku gihugu ukwacyo cyangwa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Kandi turi kumwe mu nzira zose mu kugera ku ntego zo kwagura ubuhahirane mu muryango wacu.”
Kwakira RDC muri EAC ntibyagoranye kubera inyungu zitezwe ku mpande zombi, uwo muryango wari usanzwe ufite abaturage miliyoni 193.
Mu gihe RDC ibaye Umunyamuryango bizatuma umubare wabo wiyongera babe miliyoni 280, yagure n’amarembo yawo ave ku Nyanja y’Abahinde agere ku Nyanja ya Atlantique.
Ni isoko rigari rizungukira ibihugu byose byo muri uyu muryango, by’umwihariko abaturage bawo.
Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye igihugu cya 7 kinjiye mu muryango wa EAC.
Somalia yasabye mbere ya RDC kwinjira muri uwo muryango ariko yo ntiremerwa.
Tito DUSABIREMA