Leta igiye kujya isinyana amasezerano yo kwiteza imbere n’abaturage bakennye

Abaturage bakennye bagiye kujya bagirana na Leta amasezerano y’imyaka ibiri, yo kwivana mu bukene mu rwego kubafasha kugira umuhate wo gukora cyane bakiteza imbere. 

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 1 ukuboza 2022, mu biganiro kuri gahunda nshya yo kuzamura imibereho y’Abaturage bari mubukene byahuje  Guverinoma y’ uRwanda n’Abafatanyabikorwa bayo.

Ikibazo cy’umubare munini w’Abaturage bari mubyiciro by’ubudehe bifashwa na leta  badatera intambwe zo kubivamo, bisa naho aribyo byasunikiye Guverinoma gufata icyemezo cyo kujya igirana  amasezerano  yo kwivana mu bukene n’umuturage ukennye igiye guha ubufasha.

 Bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arabisobanura.

Ati “Tuzasinyana nawe amasezerano yo kuva m u bukene, icyo nacyo ni igihsa wenda kitari gihari. Gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuvuga ngo dore biragaragara ko ukeneye ibi n’ibi, ibyo bintu kugira ngo ubibone  dore ni gutya bizagenda. Ibyo bintu nitumara kubishyiraho dore amasezerano tugiye gusinyana, ni imihigo yo kuvuga ngo nawe dore aho ugomba guharanira kugera.”

Kuruhande rw’abatutage bamwe mur ibo bari no mu byiciro by’ubudehe bifashwa na leta, bagaragaza icyakorwa kugira ngo umuturage ukennye ave mu kiciro cy’Abadafashwa.

Umwe ati “Abantu bafite umutwe utandukanye, tubaze igihumbi ku munsi, ni ibihumbi 30 ku kwezi. Ushobora kuvuga uti bya bihumbi 30 reka nshakemo kandi kantu nakora ku ruhande.”

Mugenzi we ati “Akamaro ko kuba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe bitumaumuryango wanjye ubaho neza, kuko iyo ntangiye Mutuelle igihe abana banjye mba numva bafite um umutekano w’ubuzima bwabo.”

Undi ati “Uraboona njyewe nkoresha igare n di umukarani i Nyabugogo mu nkundamahoro. Nnajye rw3ose mpatanira kujgera muri icyo cyiciro cya Gatatu.”

Abagize Sosiyete Sivile, bagaragaza ko uko byagenda kose ubufasha buhabwa abaturage bukwiye no guherekezwe n’ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire ya bamwe, bumva ko ubufasha bahabwa na leta buzahoraho, bityo ntibakore cyane ngo batere imbere.  

Dr. Ryarasa Nkurunziza ni umuvugizi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda.

Ati “Umuturage byamugiye mu mutwe ko akwiriye gufashwa na leta, iyo nabyo byatumye na za nkunda bahabwa bibwira ko bazakomeza kuzibona. Igikwiye gukorwa ni uko imfashanyo babaha ikwiye kugendana no gufashwa bakiga kwizigamira.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko uburyo abaturage bakennye bafashwamo buzahinduka  kandi hashyirwe imbaraga mu guhindira imyumvire y’abaturage bakennye,  bacyumva ko ubufasha bahabwa buzahoraho.

Minisitiri Musabyimana arakomeza agira ati “Mwabonye ko harimo impinduka twakozemo z’uko mbere na mbere guhuza ibikorwa byashyirwaga mu gihe cyo gufasha abaturage tukabihuza n’imishinga y’iterambere ihari, kugira ngo ibikorwa byabo bihurizwe mu gufasha umujntu ufite ubushobozi bucye gutera imbere, icyo ni icya mbere.”

Yakomeje agira ati “Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abo bantu, gushyiraho uburyo bwo kubafasha atari ukubaha gusa ibikenewe ahubwo no kubafasha guhindura imyumvire kuko hari igihe umuntu yumva ko gukena ari byiza cyangwa se ntacyo bitwaye ariko tukumvikana ko umuntu ufite ubukene agomba kumva ko agomba gufata icyemezo cyo kubuvamo, tugafataya kugira ngo iyo myumvire ihinduke. ”

Ima y’abaminisiti yateranye tariki 10 Ugushyingo 2022, niyo yemeje gahunda nshya y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo  zifite amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.

Iyi nama yanemeje kandi  gahunda ivuguruye  ya VUP Umurenge.

Daniel Hakizimana