Itangira ry’amashuri risanze ababyeyi bagowe no kubona ibikoresho by’ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko itangira ry’amashuri rije risanga ibiciro ku isoko byarazamutse, bakaba bagowe no kuzabona ibikoresho by’abanyeshuri.

Iyo uganiriye n’ababyeyi muri iki gihe bakubwira ko bagowe no kuzabona ibikoresho by’abanyeshuri, kuko ibiciro ku isoko byazamutse bidasize n’ibikoresho by’ishuri.

Nk’ubu  matela nto ijyanwa ku ishuri iragura 22.000Frw, Male 13.000Frw, ikayi y’impapuro 200 iragura 1.100Frw, ikayi y’impapuro 120 iragura 800Frw,  Boîte Mathematical 800Frw ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa by’umunyeshuri byose byarahenze.

Ibi biciro nibyo ababyeyi bagenderaho, bavuga ko bagowe cyane no kuzabona ibikoresho baha abana babo ngo bajye ku ishuri.

Umwe ati “Mfite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye n’abandi babiri biga amashuri abanza, mu by’ukuri muri iki gihe biragoye cyane kugira ngo uzabone uko abana bajya ku ishur , ibiryo birahenze ku isoko, mbese biratugoye.”

Undi ati “Ibikoresho amasabune ndetse na cotex (kotegisi) z’abakobwa nazo zirahenze, batugabanyiriza kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Aba babyeyi bavuga ko hari ibigo by’amashuri bitigeze bikurikiza amabwiriza ya leta yo kugabanya amafaranga y’ishuri, bakaba basaba leta kubafasha bagakurikirana ibi bigo ku buryo uyu mwaka nibura bitazasubira.

Umwe ati “Hari aho dushimira leta kuko yagabanyije amafaranga y’ishuri, ariko hari ibigo bimwe na bimwe bitigeze bigabanya amafaranga y’ishuri, mwatubariza impamvu ibyo bigo bitagabanya?”

Undi ati “Usanga hari abayobozi bamwe bakomeza kuzamura amafaranga y’ishuri, abo nabo bagomba gukorerwa ubugenzuzi bakareba ko amafaranga y’ishuri batayongeje.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzatangira tariki 25 Nzeri 2023, ku mashuri abanza n’ayisumbuye nk’uko ingengabihe ibyerekana, basoze igihembwe cya  mbere tariki 22 Ukuboza 2023, bivuze ko igihembwe cya mbere kizaba gifite ibyumweru 13.

Eminente Umugwaneza