Myugariro w’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Rayon Sports, Eric Rutanga yabwiye itangazamakuru ko agomba kwerekeza muri Zambia mu mpera z’iki cy’umweru, aho agomba kujya kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Nkana FC ikina icyiciro cya mbere muri Zambia.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gicumbi FC 7-1, umukino Rutanga yanatsinzemo igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, uyu musore yemereye itangazamakuru ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena ari bwo afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Zambia aho agiye kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Nkana FC yamwifuje.
Eric Rutanga ati: “Ntabwo bikiri ibanga ubu noneho kuri uyu wa Gatanu nderekeza muri zambia kuvugana n’ikipe yaho yitwa Nkana Fc. Ibiganiro byarabaye ariko ntabwo wahita ubyizera amakipe yo muri Afurika murayazi namwe hari igihe muvugana ibintu kuri telefoni wagerayo bakabihindura, rero nasabye abayobozi ba Rayon Sports uruhushya ngo ngende tuvugane n’iriya kipe nibikunda nzayijyamo ariko bitanakunze nagaruka muri Rayon Sports.”
Rutanga Eric yanavuze ko mu biganiro yagiranye na Nkana FC hatarimo ibyo gukora igeragezwa anongeraho ko kuba ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi bitamwemerera kujya mu makipe yo hanze agiye gukora igeragezwa.
Yagize ati: “Hoya ntabyo gukora igiregezwa njye ndi umusaza, umukinnyi w’ikipe y’iguhugu ntabwo ajya akora igeregezwa nawe urabyumva.”
Rutanga ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya CAF Confederations Cup aho we n’abagenzi be bafatanyije kugeza iyi kipe muri kimwe cya kane(¼) cy’iyi mikino mu mwaka ushize ndetse igitego yatsinze ku mukino batsinzemo Gormahia yo muri Kenya 2-1 kigashyirwa mu byiza byatsinzwe muri icyo cyumeru mu mikino y’amatsinda.
Nkana FC Rutanga agiye kwerekezamo ni ikipe isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Zambia, ikaba iri mu makipe yatwaye ibikombe byinshi bya shampiyona yo muri iki gihugu aho kugeza ubu imaze gutwara ibikombe 12 bya shampiyona y’iwabo.
Uwiringirimana Peter