Ikigo cy’itumanaho cya Aitel-Tigo cyazanye poromosiyo igamije gushishikariza abaturage kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefoni. Ni Poromosiyo yiswe “Byuka uri miliyoneri na Airtel money” aho abantu bakoresha Aitel money cyangwa Tigo Cash, bazajya batsindira amafaranga guhera kubihumbi 500 kuzamura kugeza kuri Miliyoni 10.
Muri Poromosiyo ya “ Byuka uri Miliyonaire na Aitel Money”, Abanyamahirwe 20 bakoresha Aitel Money cyanga Tigo Cash bazajya batsindira amafaranga ibihumbi 500 kuri buri umwe, naho buri cyumweru abantu 2 batsindire miliyoni ebyiri, ni ukuvuga imwe kuri buri muntu.
Buri kwezi kandi hazajya hatangwa miliyoni 10 ku banyamahirwe 10, ni kuvuga Miliyoni kuri buri muntu.
Sharif Banamwana ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bya Airtel Money, arasobanura ibisabwa kugira ngo umuntu yinijire muri iyi Poromosiyo.
Ati “ Turashishikariza abakiliya bacu gukoresha Airtel money nk’ibisanzwe, aho bazajya bohoreza amafaranga, bakagura amayinite, bakishyura serivise zitandukanye, serivise z’irembo, bakishyura cash power, fagiture z’amazi ubundi bakajya mu banyamahirwe bashobora kwegukana ibihembo.”
Hatangizwa iyi Poromosiyo ya “Byuka uri miliyoneri na Airtel money”yatangizwaga ku mugaragaro, hari abahawe amahirwe yo gutombora.
Umwe yagize ati “Urebye ni Imana yabikoze ishaka kugira ngo nkomeze nkorane na Airtel, n’ibyo by’amarushanwa bitaraza, Airtel narayikundaga cyane.”
Usibye guteza imbere umuntu kugiti cye, poromosiyo ya “Byuka uri miliyoneri na Airtel money”ngo inagamije gushyikigikira gahunda ya Leta yo guca umuco wo kugendana amafaranga mu ntoki, ahubwo abantu bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga.
Ati “Yego ushobora kuba ufite konti ariko utayikoresha, twe turashaka ko ikoresha iyo konti cyane ko dufite na mandate ya Leta yo guporomoting cash less economy aho abantu batagomba kugenda amafaranga mu ntoki.”
Ikigo AITEL kivuga ko gifite abakiliya basaga miliyoni 5, ariko abakoresha Airtel Money na Tigo Cash bagera kuri Miliyoni 4. Poromosiyo ya “Byuka uri miliyoneri na Airtel money” izamara amezi 3.