Sharita: Ababyeyi babyarira mu rugo

Abaturage babarirwa mu miryango 144 ituye mu kirwa cya Sharita,mu murenge wa Rweru ho muri Bugesera baravuga ko kutagira ikigo nderabuzima bituma abagore babyarira mu ngo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko kuuba batagira ikigo nderabuzima, bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo no kuba abagore batwite babyarira mu rugo, abandi bakabyarira mu mu mazi bari kwambuka, mu gihe bafashwe n’inda mu masaha ya n’ijoro.

Barasaba ubuyobozi kubafasha bakabona ivuriro cyangwa gahunda yo kwimurwa ikihutishwa.

Umwe yagize ati “Nka twe twabyaye biba ari ikibazo, ariya mazi aragoye. Ni mu mazi ingutiya ni ukuzikorera, noneho ibaze nk’umuntu w’umubyeyi niba afashwe abandi bagiye gukora nta muntu uri hafi ye, ni ikibazo kugira ngo azabone umusayidira ngo amwambutse ashyikire umumotari umugeza hakurya.”

Mugenzi we ati “Ikindi kibazo kambuka imvubu ziba zirimo iyo ari n’ijoro. Bashobora no kugenda bavuga ngo bajyanye umurwayi  bagasanga imvubu nayo iri aho n’umwana wayo, ubwo bikaba ibindi bibazo. Mwadukorera ubuvugizi igihe abantu batarimuka bakazana ivuriro irabasha.”

Uretse ikibazo cyo kutagira ivuriro banavuga ko no kubona uko abana bajya kwiga bigoye, dore ko urangije amashuri abanza kubona uko akomeza ayisumbuye ari ikibazo, kuko ushaka kwiga asaba icumbi mu bandi baturage bitewe nuko bibasaba kwambuka.

Ati “Abana bacu barimo kwiga bambutse bikagorana, ubwo rero twimuke vuba kugira ngo n’abanyeshuri bacu bajye babona uko biga neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, bwana Gasirabo Gaspard, yavuze ko mu gushaka igisubizo cya burundu hari gahunda yo kubimura kandi ko batangiye kubakirwa inzu kandi  ko imirimo yo kuyubaka igeze kure.


Yagize ati “Hari gahunda yo kubimura ubu barimo kubakirwa hafi yabo, ku gice cyegereye  ikigo cyishuri, amazu arimo kubakwa ageze na kure. Imiryango igera kuri 60 irimuka, indi isigaye nayo izubakirwa guhera mu kwa karindwi nicyo gisubizo cya burundu. Ngira ngo leta yabitekerejeho mbere y’uko wenda nabo babyibazaho cyane.”


Ubuyobozi bw’Umurenge buRAmara impungenge aba baturage, ko mu gihe bazimurwa igishanga bahingamo bazakomeza kugikoresha.


Ikirwa cya ShaRita gikunda kweza ibishyimbo bya koruta, ndetse n’amasaka aha mu murenge wa Rweru.


Mu myaka 4 ishize nibwo leta y’u Rwanda, yatangaje ko aba baturage nabo bagombaga kwimuka bakava kuri iki kirwa bakegera ibikorwaremezo, abimuwe batujwe mu mudugudu wa Rweru.

Ali Gilbert Dunia