Ndayambaje Emmanuel uzwi nka Bob Pro uri mu batunganya umuziki bazwi cyane mu Rwanda, , yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Tuyizere Kelliah, mu birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026.
Bob Pro na Kelliah bahisemo gukora ubukwe bwabo mu buryo butuje, birinda ko amakuru menshi yabwo ajya mu itangazamakuru. Icyakora, nyuma y’umuhango, amakuru y’ubukwe bwabo yamenyekanye, amafoto n’amashusho y’abari muri ibyo birori atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhango wabaye nyuma y’uko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, ndetse bakaba barabanje kunyura mu mihango yo gusaba no gukwa, mbere yo gutera intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Kelliah ni umuhanzikazi w’umunyarwanda, mu gihe Bob Pro we ari izina rikomeye cyane mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, cyane cyane mu bijyanye no gutunganya amajwi no kunononsora indirimbo.





Amakuru yatangajwe , avuga ko ubukwe bwabo bwari ubw’abantu bake kandi bwihariye, kuko Bob Pro na Kelliah batifuzaga ko bugirwa igikorwa cy’itangazamakuru cyangwa ibirori binini byo kumenyekanisha urukundo rwabo.
Mu byaranze ibirori by’ubukwe bwa Bob Pro na Kelliah harimo n’umuziki, aho umuhanzikazi Bwiza yagaragaye aririmbira aba bashyingiranywe.
Amafoto n’amashusho y’ubukwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Bob Pro na Kelliah bari mu byishimo, basangira n’inshuti ndetse n’abavandimwe bari bitabiriye uyu muhango.

