Urubanza rw’ubujurire rwa Charles Onana rwimuriwe muri Kamena 2027

Urubanza rw’ubujurire rwa Charles Onana, umwanditsi akaba n’umusesenguzi w’Umunya-Kameruni ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, rwimuriwe muri Kamena 2027, nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rwa Paris rusesenguye ikibazo cy’imigendekere y’uru rubanza.

Onana yari ateganyijwe kuburanira mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris ku birego byerekeranye no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho iburanisha ryari riteganyijwe  mu ntangiriro za Nzeri 2026.

Icyakora, ku wa 2 Nzeri 2026, urukiko rwumvise ubusabe bw’abunganira Onana , bwo kwimura urubanza. Nyuma yo kubisuzuma, urukiko rwagaragaje ko ubujurire butari bwatumijwe mu buryo bukurikije ibisabwa, bityo urubanza rurasubikwa.

Amakuru mashya avuga ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 2 n’uwa 3 Kamena 2027.

Uru rubanza rukomoka ku gitabo cya Charles Onana cyasohotse mu 2019, Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise. Quand les archives parlent, cyibanze ku bikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imiryango irimo Survie, Ligue des droits de l’Homme (LDH) na Fédération internationale pour les droits humains (FIDH) ni yo yatangiye ikirego ku byavuzwe mu gitabo, ivuga ko hari ibice byacyo byarenze ku murongo wemewe mu mategeko y’u Bufaransa ku bijyanye no guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.

Muri Mutarama 2022, Onana na Damien Serieyx bashyizwe mu majwi y’iperereza, nyuma y’ikirego cyatanzwe mu 2020. Urubanza rwabo rwabereye mu Rukiko rwa Paris kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2024.