Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Gereza ya gitega yibasiwe n’inkongi y’umuriro - FLASH RADIO&TV

Burundi: Gereza ya gitega yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, Gereza ya Gitega yibasiwe n’inkongi y’Umuriro ihitana benshi abandi barakomereka.

 Amakuru ava muri iyi gereza avuga ko iyi nkongi yatangiriye mu cyumba imfungwa ziraramo, ndetse nko n’ibice byose byagezwemo n’umuriro uretse ikigenewe abagore.

 Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko abaforomo n’abaganga  bo ku bitaro bikuru bya Gitega bahamagawe ngo bafashe gukurayo abahasize ubuzima n’abakomeretse.

Hari umwe mu mabogororwa bari bafungiye muri iyi gereza wabwiye BBC ko imodoka zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yahageze isanga ntacyo kuramira.

Gereza ya Gitega rifite ubushobozi bwo gufunga abantu basaga 400, rikaba ryari rifungiwemo abagororwa bagera ku 1.539.

Si bwo bwa mbere iyi gereza yibasirwa n’inkongi y’umuriro, tariki 21 Kanama 2021, nabwo yibasiwe n’inkongi y’umuriro gusa ntawahasize ubuzima.