BNR: Urwego rw’imari rw’u Rwanda rukomeje gukomera nubwo ubukungu buhanganye n’ibibazo

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw’imari rw’u Rwanda rukomeje kugira umutekano n’ubudahangarwa, ndetse rukaba rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya ubukungu.

Ibi byatangajwe na Komite ishinzwe Ubutajegajega bw’Urwego rw’Imari nyuma yo gusuzuma uko urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze mu mpera za Kamena 2026.

Raporo ya BNR igaragaza ko nubwo ubukungu bukomeje guhura n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, umutekano muke ukomeje mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’izamuka ry’ifaranga, ibigo by’imari byo mu Rwanda bikomeje kwagura ibikorwa kandi bifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.

BNR ivuga ko umutungo w’ibigo by’imari mu Rwanda wageze kuri Tiriyari 17.5 Frw mu mpera za Kamena 2026, ukaba wariyongereyeho 23% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.

Ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), umutungo w’urwego rw’imari wageze kuri 68%, uvuye kuri 66% wariho mu mwaka ushize.

Iri zamuka ry’umutungo ryatewe ahanini n’izamuka ry’amafaranga abitswa muri banki n’ibindi bigo by’imari, ubwishingizi, inyungu z’ishoramari ndetse n’intererano za pansiyo.

Raporo kandi igaragaza ko inguzanyo zatanzwe n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse zakomeje kwiyongera.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, inguzanyo zose zari zimaze kugera kuri Tiriyari 7 Frw, ziyongereyeho 22% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Amabanki yari afite inguzanyo zisaga Tiriyari 6 Frw, mu gihe ibigo by’imari iciriritse byo byari bifite hafi Miliyari 834 Frw, akaba ari umubare wiyongereyeho 27%.

Ubwubatsi ni bwo bwakomeje kuza ku isonga mu byiciro byahawe inguzanyo nyinshi, aho uruhare rwabwo rwazamutse ruva kuri 19% rugera kuri 23%.

Ubuhinzi na bwo bwagaragaje izamuka rikomeye. Inguzanyo nshya zatanzwe muri uru rwego zazamutseho 177%, zigera kuri Miliyari 57 Frw. Ibi byatumye uruhare rw’ubuhinzi mu nguzanyo rusange ruzamuka ruvuye kuri 2% rugera kuri 5%.