Guverineri wa BNR: Umugore utagera kuri serivisi z’imari ntashobora kwiteza imbere mu buryo burambye

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko umugore cyangwa umuryango utagera kuri serivisi z’imari udashobora kwiteza imbere mu buryo burambye, asaba ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari ryitabwaho cyane.

Guverineri Hakuziyaremye yabigarutseho ubwo hasozwaga igikorwa cyo gukangurira abagore bo mu Karere ka Burera gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefone ngendanwa, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari.

Yavuze ko kubona serivisi z’imari ari ingenzi ku iterambere ry’umuntu n’umuryango, kuko bituma abantu babasha kwizigamira, kubona inguzanyo no gukoresha izindi serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Ati: “Buriya umugore cyangwa umuryango utagera kuri serivisi z’imari ntago ushobora kwiteza imbere mu buryo burambye.”

Guverineri wa BNR yavuze kandi ko gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari bifasha abantu kuzigama igihe, aho kutagenda ingendo ndende bajya gushaka serivisi zitandukanye.

Ati: “Iyo umuntu akoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, hari ibintu bitatu by’ingenzi yungukiramo harimo kudatakaza umwanya, kugera ku zindi serivisi z’imari mu buryo bwihuse nko gusaba inguzanyo no kwizigamira.”

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe BNR ikomeje gahunda ya Gendana Konti, igamije korohereza abantu gukoresha serivisi z’imari bakoresheje telefone zabo ngendanwa.

Bamwe mu bagore bavuga ko serivise ya Gendana konte yabafashije

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera bavuga ko iyi gahunda yabafashije gucunga neza amafaranga yabo no kugabanya ingendo bakoreshaga bajya gushaka serivisi z’imari.

Bavuga ko kuba bashobora gukoresha telefone mu bikorwa by’imari bibafasha no kwizigamira, nubwo amafaranga baba bafite yaba ari make.

Aba bagore kandi bavuga ko amafaranga bazigama bashobora kuzayifashisha mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Banashishikariza abandi bagore kwitabira serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga, bavuga ko kwizigamira buhoro buhoro bishobora kubafasha guteganyiriza ejo hazaza.

Amakuru yatanzwe muri iki gikorwa agaragaza ko ikoreshwa rya telefone ngendanwa mu Rwanda ryazamutse cyane, kuko ryavuye kuri 35% mu 2010 rigera kuri 87% mu 2024.

Nubwo bimeze gutyo, abagore baracyari inyuma y’abagabo mu gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefone ngendanwa.

Abagore bangana na 72% ni bo bakoreshaga izi serivisi, mu gihe abagabo bangana na 81% bazikoreshaga.

BNR ivuga kandi ko abagore 28%, bangana na miliyoni 1.6, batarakoreshaga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe telefone ngendanwa.