Ku munsi wa gatatu w’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth, CHOGM 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakomeje ibikorwa by’ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ari na we wakiriye iyi nama, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, na Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Harini Amarasuriya.
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Harini Amarasuriya
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Gaston Browne wa Antigua and Barbuda
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis
Ibi biganiro byongeye kugaragaza umwanya CHOGM ifite mu guhuza abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth, bakungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho no gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byabo.
Kuba Perezida Kagame akomeje guhura n’abayobozi bo mu bice bitandukanye by’isi bigaragaza akamaro k’ibiganiro bya dipolomasi mu kubaka umubano mpuzamahanga no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu.
CHOGM 2026 ikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kuganira ku cyerekezo cy’ejo hazaza h’umuryango wa Commonwealth, aho ubufatanye, iterambere n’imibanire myiza hagati y’ibihugu biri mu byibandwaho.

