Abafite ubumuga bw’ingingo babashije kubona inyunganira ngingo zibafasha gukomeza gukoresha ingingo badafite baravuga ko hafashwa n’abandi batazigira kuzibona, kuko bibafasha kubaho batabereye umutwaro imiryango yabo.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD kivuga ko kuba hari ibigo bitandukanye bimaze gufungura ahakorerwa inyunganiro ngingo n’insimburangingo, bizajyenda bifasha abafite ubumuga bataragerwaho nazo kuzibona kandi bitagoranye.
Hari bamwe mu bafite ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo bavuga ko ubu bagiye gutangira gusanga abashaka ibi bikoresho mu turere batuyemo.
Mushashi Victoire ufite ubumuga bw’akaguru avuga ko nyuma yo kugira ubu bumuga bwaturutse ku nshinge yatewe afite imyaka itatu, ariko bikaza gukazwa n’icyuma yatewe muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 muri kwa kuguru kwari kurwaye bigatuma atongera kugakoresha neza, yabayeho nabi kugeza ubwo abonye aho akura inyunganirangingo.
Aravuga ko akimenya ikigo ‘Mulindi Japan One Love’ yabonye igisubizo gisimbura akaguru ke kagize ikibazo ku buntu kuko atishoboye, bimufasha kongera gukora ibyo atabashaga kuko inyunganirangingo ifasha ufite ubumuga bw’ingingo kongera kuba umuntu nyamuntu.
Ati “Baguha inyunganirangingo kuko n’ubundi ingingo ziba zitakibasha kugira icyo zikora, ariko iyo dufite izi nyunganirangingo rwose wumva ukomeye ukongera ukikorera imirimo yawe nk’iyumuntu muzima yakora.”
N’ubwo abashoboye kubona inyunganirangingo bavuga ko bibafasha, hari abatari bacye bazifuza bakazibura kuko zikiri nke, n’izihari zikaba ziri ku giciro kiri hejuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD, bwana NDAYISABA Emmanuel ati “Buriya icyatugoraga mbere ni uko buri muntu wese ufite ‘atelier’ yatumizaga ibikoresho by’ibanze hanze uko ashaka, ugasanga nka hano muri ‘Mulindi Japan One Love’ ugasanga barabitumiza mu Buyupani, abandi mu Budage, abandi babitumiza muri Afurika; buri wese rero bitewe n’igiciro yabihaweho, bikaza bimwe na bimwe bikanasora ibyo bigatuma igiciro kizamuka.”
“Ubu rero icyo twumvikanye na Minisiteri y’Ubuzima kandi cyashyizwe mu bikorwa, ni uko ibikoresho byibanze byatumizwa nk’uko hatumizwa imiti, ubu rero byarakozwe.”
Hari abafite ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo bavuga ko abatishoboye akenshi batabona n’uburyo bwo kubageraho bakaba bagiye gutangira kubasanga mu turere batuyemo.
Gatera Rudasingwa Emmanuel umuyobozi w’ ikigo Mulindi Japan One Love gikorera mu mujyi wa Kigali kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ati “Hari gihe akarere kanga kubohereza kuko kadafite 60% ngo natwe tubongerereho 40%, ugasanga rero baheze mu gihirahiro, icyo gihirahiro rero basizwemo nicyo twe dushaka gukuraho, tukajya tubasanga mu turere batuyemo.”
Ku kibazo cyo kubona insimburangingo n’inyunganirangingo ku bwisungane bwo kwivuza ‘mituelle de santé’ kitarashyirwa mubikorwa, NCPD ivuga ko ikomeje ibiganiro na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na RSSB, mu minsi ya vuba na byo bizatangira gukoreshwa.
Inyunganirangingo iba rihagati y’ibihumbi 500 kuzamura ibyo abafite ubumuga bavuga ko abona mbarwa ariyo mpamvu basaba ko ibiciro byamanuka kandi bakajya bayibonera ku bwishingizi bwose.
Yvette Umutesi