Abarenga 160 bapfiriye mu mwuzure muri Nepal

Abarenga 160 bamaze gupfa, abandi babarirwa mu magana baracyabura nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye uduce two ku mupaka wa Nepal n’u Bushinwa, ugasiga uduce tumwe, imihanda n’ibikorwa remezo byangiritse bikomeye.

umujyi wa Timure muri Nepal, mbere y’uko wibasirwa n’umwuzure ukomeye wahitanye abantu.

Uyu mwuzure wabaye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, mu gace k’imisozi miremire kari ku mupaka wa Nepal na Tibet, agace kayoborwa n’u Bushinwa. Amazi menshi n’ibyondo byamanutse ku muvuduko ukomeye, bitwara amazu, imodoka, imihanda n’ibiraro, ndetse bihitana abantu benshi.

Kugeza mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama, imibare yatangajwe n’abayobozi yerekanaga ko abantu nibura 162 bari bamaze kubura ubuzima. Muri Nepal, polisi yari yatangaje ko imirambo 157 imaze kuboneka, mu gihe ku ruhande rw’u Bushinwa muri Tibet hari hatangajwe abandi bantu batatu bapfuye.

Imibare y’abahitanywe n’uyu mwuzure ikomeje kwiyongera mu gihe abandi bagishakishwa bataraboneka

Ikindi gihangayikishije abayobozi ni umubare munini w’abantu batari baboneka. Muri Nepal honyine, abantu babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero, harimo abaturage, abakozi ndetse n’abagenzi bari baje gusura utwo duce.

Ikigo cya Nepal gishinzwe ubukerarugendo cyari cyatangaje ko abagenzi 384 baburiwe irengero, barimo 291 b’abanyamahanga na 93 b’Abanyanepali. Muri abo banyamahanga harimo abaturuka mu Buhinde, Australia, u Bwongereza, Malaysia, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, imibare y’ababuriwe irengero na yo yariyongereye uko ibikorwa byo gushakisha abantu byagendaga. Amakuru mashya yatangajwe ku wa Kane yavugaga ko 558 bari baburiwe irengero muri Tibet, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara byakomezaga.

Umwuzure wibasiye cyane uduce twa Rasuwa na Nuwakot muri Nepal, cyane cyane ahitwa Syapru Besi na Timure. Umugezi wa Bhote Koshi, ukomoka mu gace ka Tibet ukanyura muri Nepal, wazuye kugeza ubwo amazi atwara ibice by’imidugudu n’ibikorwa remezo byari hafi yawo.

Amashusho yafashwe n’abari ku ruhande rw’u Bushinwa yagaragaje urukuta runini rw’amazi, ibyondo n’amabuye rumanuka ku muvuduko ukomeye, rutwara inyubako n’ibinyabiziga. Abantu bagaragaye biruka bashaka guhunga ayo mazi mbere y’uko agera aho bari.

Abayobozi bavuze ko hari ahantu imodoka n’indege za kajugujugu zitabasha kugera kubera amazi menshi, ibyondo n’ibindi bisigazwa byatembanywe n’umwuzure.