Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Inzira rukumbi yakemura ibibazo biri muri RDC ni imishyikirano - FLASH RADIO&TV

Inzira rukumbi yakemura ibibazo biri muri RDC ni imishyikirano

Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko inzira y’imishyikirano, ariyo yonyine izakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa guverionoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

Ibi bitangajwe nyuma yuko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda butangarije ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana 04h30, abasirikare ba Congo kinshasa (FARDC) binjiye ku butaka butagira nyirabwo buri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo hafi n’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, barasa ku mupaka w’u Rwanda.

Uku gushyamirana kwabereye mu Kagali ka Tara, Umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.

Nyuma y’ubu bushotoranyi bw’ingabo za Kongo Kinshasa, Ingabo z’u Rwanda nazo zahise zibasubiza zirarasa, maze ingabo za Congo zisubira iwabo.

Ingabo za Congo ngo zongeye kugaruka ahabereye ubwo bushyamirane ahagana Saa 5:54 z’igitondo, zisukura aho uko kurasana kwabereye nk’uko itangazo rya RDF ryabisobanuye.

Aganira n’itangazamakuru rya Leta, Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagaragaje ko u Rwanda rudakeneye gushorwa mu ntambara zitari ngombwa, kandi ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro nk’umuti rukumbi watuma ibiri mu Burasirazuba bwa Congo bikemuka.

Icyakora ashimangira ko leta ya Congo ikomeje kugaragaza ubushake bucye bwo gukemura ibi bibazo, ahubwo igahitamo inzira y’intambara.

Hashize igihe ingabo za Kongo zikora ubushotoranyi ku butaka bw’u Rwanda.

Tariki ya 24 Mutarama 2023, indege y’intamba y’ingabo za RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi 25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu, mu gihe cy’amezi atatu yari ashize.

Icyo gihe yahise iraswa n’ingabo z’u Rwanda igwa ku kibuga cy’indege cya Goma.