Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Umutekano hafi y’ibiro bya Perezida Ruto wakajijwe - FLASH RADIO&TV

Kenya: Umutekano hafi y’ibiro bya Perezida Ruto wakajijwe

Perezida William Ruto yakajije umutekano hafi y’aho ibiro bye biri, mu ntara za Naironi na Kisumu, nko kwirinda ko imyigaragambyo yeteguwe na Raila Odinga kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2023, yamuteza ibibazo.

Icyateye inkeke ni uko imihanda yose yinjira mu biro by’umukuru w’igihugu n’ahatabaga abapolisi, ubu bahari kandi bujuje za bariyeri mu muhanda.

Amashusho n’amafoto ava muri ibi bice bya Nairobi, arerekana imihanda irimo ubusa kandi isanzwe igendwa, irimo abapolisi batambitse ibyuma mu muhanda bibuza abantu gutambuka.

Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko abaturage ba Kisumu na Nairobi bamwe bagowe no kugenda, cyane ko nta binyabiziga bitwara abantu biri gutambuka.

 Ubu ngo ahenshi abaturage baragenda n’amaguru, n’uwo bemereye ko akoresha ikinyabiziga cye agasakwa biteye inkeke.

Raila Odinga aherutse gutangaza imyigaragambyo y’iminsi 14 yo kwamagana ubutegetsi bwa William Ruto, no kumusaba ko ahindura bimwe mu byemezo yagiye afata kandi atabifitiye uburenganzira, kuko we avuga ko ubu Kenya nta perezida ifite.

Intara ya Kisumu isanzwe yuzuye abambari ba nomero ya mbere muri Kenya, mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ari we Raila Odinga, gukaza umutekano bikaba bigamije guca intege abantu be.