Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitri - FLASH RADIO&TV

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitri

Hirya no hino mu gihugu, Abayisilamu bazindukiye mu isengesho risoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eid Al Fitri), kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

Ku rwego rw’igihugu, isengesho ryabereye kuri Kigali Pelé Stadiumi Nyamirambo cyane ko ari agace kabarizwamo umubare munini w’Abayisilamu.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana.

Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Eid Al Fitri, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.