Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo bikomeye Bari I Kigali aho bitabiriye Inama ya Africa CEO Forum .
Ku ruhande rw’Inama ya Africa CEO Forum iri guhuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibigo, abashoramari n’abayobozi ba za Guverinoma baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikomeye bikorana na Afurika mu rwego rw’iterambere n’ishoramari.



Mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye harimo Dr. Sidi Ould Tah, Perezida wa African Development Bank (AfDB), kimwe na Abdullah Almusaibeeh uyobora Arab Bank for Economic Development in Africa.
Yanaganye ibiganiro kandi na Philippe Labonne, Perezida wa Africa Global Logistics Group ndetse na Gabriel Sémelas Gordo, Perezida wa Airbus mu karere ka Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati. Ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’ibi bigo, ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya y’ishoramari ashobora guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’impinduka zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Mu biganiro na AfDB na BADEA, hibanzwe cyane ku buryo ibigo by’imari byakomeza gushyigikira imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo, guteza imbere ubucuruzi, ingufu ndetse n’imishinga ifasha urubyiruko kubona imirimo. Ku ruhande rwa AGL, ibiganiro byagarutse ku mahirwe yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bifasha ubucuruzi n’itumanaho hagati y’u Rwanda n’amasoko mpuzamahanga.
Mu gihe ibiganiro na Airbus byo byibanze ku mahirwe ari mu rwego rw’indege, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye bushobora guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no kongerera ubushobozi uru rwego mu Rwanda no mu karere. Iyi nama ya Africa CEO Forum ikomeje kuba urubuga rukomeye ruhuza inzego za Leta n’abikorera, hagamijwe gushakira Afurika ibisubizo birambye mu bukungu no gukurura ishoramari rifasha umugabane gukomeza kwigira no guhanga udushya.

