Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri gutangira gukinwa n’ibihangange byinshi birimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Kylian Mbappé, Harry Kane n’abandi, hari ibintu bike ariko bikomeye bituma Messi aza muri iri rushanwa afite amateka yihariye adafitwe n’undi mukinnyi uwo ariwe wese.
Icya mbere kandi gikomeye kurusha ibindi ni uko Messi ari we wenyine muri aba bakinnyi bose ufite Igikombe cy’Isi hamwe n’igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa inshuro ebyiri (Golden Ball). Yatwaye icyo gihembo (Golden Ball) bwa mbere muri 2014 yongera kugitwara muri 2022, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi muri iri rushanwa . Byatumye yandika amateka adasanzwe muri FIFA World Cup.
Ikindi gituma Messi aza imbere ni uko ari we ufite imikino myinshi yakinnye mu gikombe cy’Isi mu mateka yacyo, aho amaze gukina imikino 26, arenza ibihangange byose byigeze gukina iri rushanwa ndetse n’abazaryitabira muri uyu mwaka. Iyo mibare yatumye aba n’umukinnyi wakinnye iminota myinshi kurusha abandi bose mu gikombe cy’Isi.
Mu gutanga umusaruro, Messi na bwo afite ikimenyetso gikomeye: ni we wenyine watanze imipira ivamo igitego(assists) mu marushanwa atanu atandukanye y’iki gikombe. Ibi byerekana ko atari umukinnyi wo gutsinda gusa, ahubwo no kubaka umukino no gufasha bagenzi be. Yongeye kandi kugera ku mubare munini cyane w’ ibitego n’imipira yavuyemo ibitego kurusha benshi mu bakinnyi bazahura muri iri rushanwa.
Messi ni we mukinnyi rukumbi watsinze igitego mu matsinda, muri 1/8, 1/4, 1/2 ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu irushanwa rimwe aho yabigezeho muri Qatar 2022. Uwo ni umwihariko utaragerwaho n’undi mukinnyi uzaba ari muri iri rushanwa.
Ku rwego rw’ubuyobozi, Messi afite andi mateka akomeye: ni we wamaze imikino myinshi ari kapiteni muri. Kuba yarayoboye igihugu cye imyaka myinshi kugeza gitwaye igikombe byatumye izina rye rirushaho gukomera mu mateka y’iri rushanwa.
Nubwo hari abakinnyi bakiri bato bafite amahirwe yo kwandika amateka mashya nka Mbappé ufite amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi kugeza uyu munsi, iyo urebye amateka y’Igikombe cy’Isi gusa, Messi ni we uza imbere mu byo amaze kugeraho kurusha abakinnyi bose bazahurira muri iri rushanwa.

