Bidasubirwaho umukino wa APR FC na Rayon Sports uzakinirwa muri Stade Amahoro

Umuvugizi w’ikipe ya APR FRC Clever KAZUNGU yemeje ko umukino ikipe avugira izahuramo na Rayon Sports uzabera kuri stade ya Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.

Urujijo rwari rwose ku bakunzi b’umupira w’amaguru wo mu Rwanda bibaza aho uyu mukino uhuruza imbaga uzabera, dore ko ugiye kuba amakipe yombi akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mbere y’uko igice kibanza cya shampiyona kirangira.

Ikindi benshi bibazaga ni uko ingano ya Stade ya Kigali yari kuzakira uyu mukino idahagije ugereranyije n’ubwinshi bw’abantu baba bitezwe kuri uyu mukino, n’ubwo ubusanzwe aya makipe yombi ariho asanzwe yakirira imikino yayo.

Clever KAZUNGU uvugira APR FC yabwiye Flash ko bitari byoroshye kubona Stade Amahoro n’ubwo nta bindi bikorwa bihari iteganya kwakira.

Yagize ati “Nibyo koko umukino tuzakiramo Rayon Sports uzabera kuri stade Amahoro nyuma yo kubisaba tukemererwa n’ubwo byari bigoye. Impamvu twatanze irumvikana kuko urabizi ko uyu mukino uhuza amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, birumvikana rero ko umubare w’abantu bazawureba ari mwinshi batakwira muri stade ya Kigali.”

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Herve uri mu basanzwe bifashishwa afungiye mu Karere ka Rubavu kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2019, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu mukino ugiye kuba kandi mu gihe hari abakinnyi nka Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Niyonzima Olivier na Manishimwe Djabel bavuye muri Rayon Sports bakaba bakinira APR FC ndetse na Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Herve, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, Kimenyi Yves na Sekamana Maxime bahoze bakinira APR FC, ubu bakaba bari muri Rayon Sports.

UWIRINGIYIMANA Peter