Cristiano yageneye ubutumwa bagenzi be nyuma yo kunganya na Congo

Kapiteni wa Portugal, Cristiano Ronaldo, yasabye bagenzi be gukomeza kwigirira icyizere nyuma y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026 banganyijemo n’ikipe y’igihugu ya DR Congo .

Nyuma y’uyu mukino wabereye mu Itsinda K, Ronaldo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga(X) agira ati: It wasn’t the start we wanted, but this is far from over. Head up and focus on the next game.” Bisobanuye :”ko atari intangiriro bifuzaga, ariko urugendo rukiri rurerure kandi bagomba kwitegura umukino ukurikiyeho”.

Cristiano ntiyunvikanaga n’umusifuzi kubyemezo yafataga

Portugal yatangiye neza ibona igitego kare gitsinzwe na João Neves, ariko DR Congo iza kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, amakipe yombi agabana amanota. Iyi ntsinzi yabuze yatumye Portugal itabona amanota atatu yari yitezwe n’abafana bayo.

Imibare igaragaza ko Cristiano atabashije kwitara neza mu mukino wa mbere

Nubwo Ronaldo yakinnye iminota yose y’umukino, imibare ye ntiyagaragaje umusaruro ukomeye. Yagerageje gushaka igitego inshuro nyinshi ariko ntiyabona izamu, anahusha uburyo bubiri bwiza bwabonetse mu gice cya kabiri. Abasesenguzi bagaragaje ko ba myugariro ba DR Congo bamubujije kwisanzura cyane muri uyu mukino.

 Ubu amaso yose ahanzwe umukino utaha wa Portugal, aho gutsinda bizaba ingenzi kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.