Perezida Kagame ayoboye komisiyo Mpuzamahanga ya ONU igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo nshya mpuzamahanga ishinzwe kurebera hamwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU).

Iyi komisiyo yashinzwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026, ubwo habaga inama mpuzamahanga ya “AI for Good” yabereye i Genève mu Busuwisi. Yashyizweho hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nyungu rusange, guteza imbere ibisubizo byongera icyizere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, koroshya uburyo bwo kurigeraho no kwihutisha ikoreshwa ryarwo mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.

Perezida Kagame na Marc Benioff bagizwe abayobozi

Muri iyi komisiyo, Perezida Kagame yagizwe umwe mu bayobozi bayobora ibikorwa byayo (Co-Chair), aho asangiye izi nshingano na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Salesforce, ndetse na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU).

Uruhare rwa Perezida Kagame muri iyi gahunda rugaragaza uko Afurika ikomeje kugira ijambo mu biganiro mpuzamahanga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ndetse n’uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu.

U Rwanda rumaze igihe rushyira imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere. Rwamaze gushyiraho politiki y’igihugu ijyanye na AI ndetse runakira inama ya mbere Nyafurika yibanze ku bwenge buhangano mu 2025, ibintu byarushijeho kurugaragaza nk’igihugu kigira uruhare mu biganiro ku ikoreshwa rya AI mu buryo bufite inshingano.

Iyi komisiyo igizwe n’abanyamuryango barenga 40 baturuka mu nzego zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba “imbaraga zizana ibyiza”, ashimangira ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo hagabanwe ubusumbane mu ikoranabuhanga kandi abaturage benshi barusheho kungukira ku mahirwe atangwa na AI.

Ku ruhande rwe, Marc Benioff yagaragaje ko ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu no kuzana impinduka nziza, ariko avuga ko icyizere cy’abaturage ari ingenzi kugira ngo iri koranabuhanga rirusheho kugera ku bushobozi bwaryo bwose.

Komisiyo izatangira ibikorwa byayo by’umwihariko mu nama ya AI for Good Global Summit 2026 izabera i Genève kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Nyakanga, mu cyumweru cyahariwe ikoranabuhanga cya Loni kizwi nka Digital Week.

Mu bayigize harimo abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi birimo Microsoft, Amazon, NVIDIA, Google, MTN Group, Qualcomm, Vodafone na Accenture, hamwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka African Union, UNESCO na World Trade Organization, ndetse n’ibihugu birimo u Rwanda, Namibia, Nigeria, Singapore, Kazakhstan, Estonia na Iceland.

Iyi komisiyo kandi izibanda ku gukemura ikibazo cy’ikinyuranyo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku Isi, aho abantu bagera kuri miliyari 2.2 batagerwaho na murandasi. Abenshi muri aba batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane muri Afurika, bityo kuziba iki cyuho bikaba biri mu ntego z’ingenzi z’iyi komisiyo.