Ikipe y’igihugu ya Espagne yanditse amateka yongera kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 muri 1/2 cy’irangiza, ihita ikomeza urugendo rwo guhatanira igikombe.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera ko wahuje amakipe abiri akomeye ku mugabane w’u Burayi. U Bufaransa bwa Didier Deschamps bwinjiye mu kibuga bwizeye gukomeza kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe Espagne yashakaga gukomeza umusaruro mwiza imaze imyaka igaragaza mu marushanwa akomeye.
Espagne yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 22 ibona penaliti nyuma y’uko Lamine Yamal akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina maze Mikel Oyarzabal ayinjiza neza, biha Espagne igitego cya mbere ndetse n’icyizere cyo kugenzura umukino.

Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina umupira mwiza wo guhererekanya, maze Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58 nyuma yo gukorana neza na Dani Olmo. Lamine Yamal nawe yaje gutsinda ikindi gitego, umusifuzi yemezako habayeho kurarira.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Kylian Mbappé na bagenzi be bagerageje gushaka uko bagaruka mu mukino, ariko basanga ubwugarizi bwa Espagne buhagaze neza ndetse n’umunyezamu Unai Simón akora akazi ke neza. U Bufaransa bwananiwe kubona igitego cyo kwishyura cyangwa kugabanya ikinyuranyo.

Iyi ntsinzi isobanuye ko Espagne igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bwa mbere nyuma yo kucyegukana igikombe muri 2010. Izahura n’izatsinda hagati ya Argentine n’u Bwongereza muri 1/2 cya kabiri, mu gihe u Bufaransa buzakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu bukazahura nizaba yatsinzwe hagati ya Abongereza na Argentina.

